Impanuka zikorwa n’abamotari ziyongereyeho 15% , izikorwa n’imodoka zagabanutseho 11% - Polisi

Abamotari bakanguriwe gukumira impanuka zo mu muhanda kuko izikorwa nabo ziyongereyeho 15% mu mezi 4 ashize naho izikorwa n’imodoka zigabanukaho 11%.

Uyu munsi Polisi y’ u Rwanda yatangije mu gihugu hose ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda mu nsanganyamatsiko igira iti " Menya, ubahiriza amategeko y’umuhanda urengere ubuzima".

Ni mu rwego rw’ibikorwa bya Polisi ngarukamwaka. Ibikorwa by’icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda bizibanda ku bukangurambaga bugenewe buri cyiciro cy’abakoresha umuhanda: abanyamaguru, abanyonzi, abamotari n’abatwara ibinyabiziga, bigishwa uruhare rwa buri wese mu kubahiriza amategeko y’umuhanda no gukumira impanuka.

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe umutekano wo muhanda mu Mujyi wa Kigali, Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’ibikorwa remezo , Uwihanganye Jean De Dieu ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Dan Munyuza bitabiriye igikorwa cyo gusibura inzira z’abanyamaguru.

Nyuma yo gusibura inzira zagenewe kwambukiramo abanyamaguru no gushyira ibyapa bitandukanye ku muhanda,abayobozi bagiye kugirana ibiganiro n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali ku ruhare rwabo mu gukumira no kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda CP Mujiji yatangaje ko mu mezi 4 ashize impanuka zikorwa n’abamotari ziyongereyeho 15% mu gihe izikorwa n’imodoka zagabanutseho 11%.

Umuyobozi ushinzwe ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo muhanda mu butumwa yageneye abamotari yabibukije ko amakosa atuma impanuka zo mu muhanda ziterwa n’abamotari ziyongera amenshi aterwa n’imyumvire yo kutubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda. Yaboneyeho no gushimira abamotari b’inyangamugayo bafasha mu gukumira impanuka.

Ati " Polisi y’u Rwanda irashimira abamotari b’inyangamugayo bajya badufasha mu gukumira ibyaha baduha amakuru ku gihe. By’umwihariko umumotari witwa Sebanani Emmanuel uherutse gutanga amakuru yafashije mu kuburizamo ishimutwa ry’umwana."

DIGP Dan Munyuza we yavuze ko bishobora ko impanuka zo mu muhanda zakwirindwa.

Ati " Icyo buri wese icyo asabwa ni ukubahiriza amategeko y’umuhanda cyane cyane kwirinda umuvuduko ukabije no gutwara ibinyabiziga wanyoye ibiyobyabwenge cyangwa ibisindisha."

Minisitiri Uwihanganye yasabye abagenzi kuba imboni y’inzego z’umutekano bagafasha mu gutanga amakuru igihe abayobozi b’ibinyabiziga babatwaye batari kubahiriza amategeko y’umuhanda. Yanasabye abatwara abagenzi kubahiriza amategeko.

Ati " Turasaba abakora umwuga wo gutwara abagenzi haba kuri moto cyangwa mu modoka kubaha ubuzima bw’abagenzi bagashyira imbaraga mu kwirinda icyo cya cyose cyabateza impanuka zishyira ubuzima bwabo mu kaga."

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo , Mureshyankwano, Mayor w’Akarere ka Huye, Muzuka n’ abayobozi muri Polisi n’Ingabo basibura Zebra crossing ziri imbere ya Hotel Faucon

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo