Guverinoma yongereye igihe cyo gukomeza gukumira icyorezo cya COVID 19 mu Rwanda

None ku wa Gatatu, tariki ya 01 Mata 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, igamije kwiga ku cyorezo cya COVID-19, ishimangira ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye Abanyarwanda ubwitange bagaragaje mu kurwanya icyo cyorezo, abasaba gukomeza ubufatanye muri ibi bihe bidasanzwe.

Yanashimiye inzego zitandukanye uruhare rwazo mu kubabahiriza ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyo Cyorezo.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, abafatanyabikorwa n’inshuti z’u Rwanda ku bufatanye no gukorera hamwe bikomeje kubaranga mu gushyira mu bikorwa ingamba zigamije guhashya icyo cyorezo.

Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown), Inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza ingamba ho iminsi cumi n’itanu (15) ku gihe cyari giteganyijwe. Ni ukuvuga ko zizageza ku cyumweru tariki ya 19 Mata 2020, saa tanu n’iminota 59 z’ijoro (23:59):

a. Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, kereka serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

b. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B (season B). lbyo bikazakorwa hubaritirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo cyorezo.

c. Insengero zizakomeza gufunga.

d. Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga. Inama y’Abaminisitiri yasbye ko abanyeshuri bashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.

e. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

f. lmipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu Gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

g. Ingendo hagati y’imijyi n;uturere tw’lgihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.

h. Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

i. Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

j. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga.

k. Resitora na cafe zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).

l. Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ingamba zigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’Icyorezo cya COVID-19; no gukomeza gufasha Abanyarwanda b’ amikoro kubera ingaruka Cyorezo.

Mu bindi:

a. Minisiteri y’lkoranabuhanga na Inovasiyo yamenyesheje lnama y’Abaminisitiri porogaramu z’ikoranabuhanga zitandukanye mu kurwanya Icyorezo cya COVID-19. Yanamenyesheje kandi izindi porogaramu z’ikoranabuhanga zigenewe gufasha abanyeshuri bari mu rugo gukomeza kwihugura, ibifatanyije na Minisiteri y’Uburezi.

b. Minisiteri y’Ubutabera yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26 bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-I9.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yabaye yifashishijwe ikoranabuhanga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo