Guma mu Rugo yongereweho iminsi itanu

Itangazo ryarurutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rirebana n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, rivuga ko gahunda ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani twari tuyirimo, ndetse na Guma mu Karere ahasigaye byongerewe iminsi itanu (5), ni ukuvuga guhera ku itariki 27 kugeza ku itariki 31 Nyakanga 2021.

Iryo tangazo ryasohotse kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021, riravuga ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurushaho gushimangira intambwe nziza imaze guterwa mu kugabanya umubare w’abandura Covid-19 ndetse n’abahitanwa na yo.

Itangazo riragira riti:

Guverinoma y’u Rwanda irashimira Abaturarwanda ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kubahiriza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya COVID-19. Mu rwego rwo kurushaho gushimangira intambwe nziza imaze guterwa mu kugabanya umubare w’abandura COVID-19 ndetse n’abahitanwa na yo, Guverinoma yongereye iminsi S ku gihe cyo gushyira mu bikorwa ingamba zisanzweho, ni ukuvuga guhera ku itariki ya 27 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2021.

o Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro. Abanyarwanda bose barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe bikenewe gusa.

a. Kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

b. Ibikorwa bya siporo ikorewe hanze n’imyidagaduro birabujijwe.

c. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zirabujijwe. Icyakora imodoka zitwara abakozi bajya mu bikorwa byemerewe gukomeza zizakomeza gukora. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

d. Ibiro by’lnzego za Leta n’iby’abikorera (public and private offices) birafunze. Abakozi bose bazakorera mu rugo, kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

e. Ibikorwa by’ubucuruzi (businesses) birafunze, keretse abacuruza ibiribwa (amasoko), imiti (za farumasi), ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze byemejwe, ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM).

f. Amashuri yose, harimo na za Kaminuza arafunze. Amabwiriza areba abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta muri Nyakanga – Kanama 2021 azatangwa na Minisiteri y’Uburezi.

g. Abagenzi bose binjira mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’lnzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

h. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

i. Ibikorwa by’Ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID- 19.

j. Pisine (swimming pool) na spas zizakomeza gufunga. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo muri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

k. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

o Ingamba zizubahirizwa ahasigaye hose mu Gihugu

l. Ingendo zirabujijwe guhera Saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga Saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM).

m. Ingendo hagati y Uturere zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima n’izindi serivisi z’ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.
n. Inama zikorwa imbonankubone (physical meetings) zemerewe gukomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19.

o. Amateraniro rusange harimo ubusabane n’ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose birabujijwe.

p. Imihango y ‘ubukwe yose harimo gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n ‘irikorewe mu nsengero birasubitswe.

q. Ibikorwa by’lnzego za Leta bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 15% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

r. Ibikorwa by’lnzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% w’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

s. Resitora na café zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% y’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiriya kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM).

t. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zizakomeza kwakira abantu ku kigero kitarenze 30% by’ubushobozi bwazo.

u. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

v. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

w. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe birabujijwe.

Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

Bikorewe i Kigali, ku wa 25 Nyakanga 2021.

Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’lntebe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo