Gasabo: Umusore afunzwe akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo yataye muri yombi umusore w’imyaka 23 witwa Rukundo Jean Pierre, akurikiranyweho gushuka abaturage bo mu mirenge ya Bumbogo , Rusororo na Ndera mu karere ka Gasabo, abizeza ko azabahesha akazi muri Sosiyete ikwirakwiza amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba yitwa B Boxx Company .

Rukundo akimara kubikora yahungiye mu karere ka Gatsibo aho yari amaze gukusunya agera kuri Miliyoni ebyiri z’ amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwamda mu Ntara y’Uburasizuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire, yavuze ko aya makuru kugira ngo amenyekane ari abaturage bagiye ku biro by’iyi Sosiyete ari benshi bavuga ko baje kureba akazi.

CIP Kanamugire yagize ati " Ni byo koko Rukundo yasabaga amafaranga abaturage bo muri iriya mirenge yo mu karere ka Gasabo abizeza ko akorera iyi Sosiyete kandi ko hari ukuntu azabigenza akabaheshamo akazi."

Yakomeje avuga ko ubu bushukanyi Rukundo yabutangiye muri Mutarama 2018 ababwira ko akorera iriya Sosiyete, bigeze ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata nibwo abaturage barambiwe bigira ku biro by’iyi sosiyete aho ikorera ku Gishushu mu Mujyi wa Kigali.

Yakomeje agira ati " Bamaze kuhagera, ni bwo abayobozi babajije ikibazo bafite babasobanurira uko byagenze. Abayobozi b’iyo Sosiyete basanga ari uburiganya bwakozwe na Rukundo afatanyije n’uwari umukozi wabo (Agent) wakoreraga mu karere ka Gatsibo wirukanwe ugishakishwa."

Ubwo abayobozi ba B Boxx Company bahise babimenyesha ubuyobozi bwa Polisi ikorera muri ako karere ka Gatsibo, tariki 17 Mata nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere yataye muri yombi Rukundo ari na we washukaga abaturage akabambura amafaranga.

CIP Kanamugire yavuze ko hataramenyekana umubare w’abaturage Rukundo yatse amafaranga, ariko ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yari amaze kwaka agera kuri
miliyoni ebyiri; kandi ko umuntu yamucaga amafaranga bitewe n’uko abona yishoboye; akaba ariko atarajyaga munsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.

Yabagiriye inama abaturage yo kwima amatwi umuntu wese waza abashuka ko agiye kubaha akazi cyangwa ibindi bitangaza akabaka amafaranga, abasaba kujya bihutira kubimenyesha inzego z’umutekano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo