Gasabo:Abaturage batashye ku mugaragaro ibiro by’umudugudu biyubakiye bitwaye Miliyoni 11 FRW

Kuri iki Cyumweru tariki 7 Nyakanga 2019 nibwo abaturage bo mu mudugudu w’Inyange, Akagali ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo batashye ibiro by’umudugudu biyubakiye, babyuzuza bibatwaye agera kuri Miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bashimiwe cyane na Mayor w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen kuba barashoboye kwiyubakira ibi biro.

Friend Sam, umuyobozi w’Umudugudu w’Inyange , umaze imyaka 8 awuyobora yatangarije Rwandamagazine.com ko igitekerezo cyagizwe n’abaturage ndetse baba ari nabo bakusanya amafaranga yawujuje.

Avuga ko mbere yo kubyubaka , abaturage bamukeneraga bamusangaga mu rugo iwe bityo bigatuma serivisi itaba inoze. Kubwe ngo kwiyuzuriza ibiro bizabafasha kunoza Serivisi.

Umudugudu w’Inyange ugizwe n’abaturage 1354 batuye mu ngo 400. Sam avuga ko mu myaka 8 amaze awuyobora, ibindi bikorwa bikoreye nk’abaturage harimo gukora umuhanda ureshya na kilometero 1.5 Km, umugoroba w’ababyeyi wasaniye amazu 3 abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi , no kwishyurira ubwisungane mu kwifuza abantu 100 batishoboye.

Mayor Rwamurangwa, yashimiye abaturage bo mu mudugudu ndetse anabagenera certificat

Sam akomeza avuga ko bateganya ko mu mudugudu wabo bakomeza kwagura ibikorwa remezo ndetse ko bateganya ko hajyamo kaburimbo.

Ati " Amasibo twayahaye imihigo kugira ngo abazatsinda bahabwe igihembo. Ni ukugira ngo mu mudugudu wacu hacikemo umwanda burundu."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo