Gare ya Rwamagana yatwaye Miliyoni 679 FRW yatashywe ku mugaragaro

Mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro mu Kagari ka Nyagasenyi hatashywe gare nshya ijyanye n’igihe tugezemo yubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana na “Jali Holding Company”, ikaba yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni magana atandatu na mirongo irindwi (679.676.260 FRW).

Iyi Gare yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gashyantare 2019. Yatashywe n’abayobozi barimo umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo, Uwihanganye Jean de Dieu, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred , Mayor wa Rwamagana n’ Umuyobozi wa Jali Holdings , Twahirwa Dodo,

Guverineri Mufulukye yashimiye Ubuyobozi bwa Jali Holdings ku bw’iki gikorwa cyiza cya Gare ya Rwamagana , abizeza ko Ubuyobozi buzakomeza gukora ibishoboka mu korohereza imikoranire myiza n’abikorera kugirango ibi bikorwa by’iterambere bikomeze kwiyongera.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, yashimiye ubuyobozi bw’akarere na Jali Holdings bafatanyije mu kubaka iyi gare, asaba abaturage kuyifata neza.

At " Abaturage turabasaba kuyifata neza mukayibyaza umusaruro, ntimukemere ko hari uwayihungabanyirizamo umutekano kandi ibikorwa remezo biyirimo mubifate neza."

Gare nshya ifite parikingi yakira imodoka 40, ibiro by’aho bakatira amatike n’imiryango y’ubucuruzi 20, aho abagenzi bategerereza imodoka bakaba banahikinga imvura cyangwa izuba n’ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Umuyobozi w’Akaere ka Rwamagana Bwana Mbonyumuvunyi Radjab avuga bahisemo kubaka iyi Gare kuko iyari ihasanzwe byagaragaraga ko ishaje ndetse itari ikijyanye n’ igihe tugezemo.

Ati " Gare yatashwe yitezweho gufasha abagenzi bakorera ingendo muri Rwamagana n’Ibindi bice by’Igihugu bakagenda mu mudendezo kandi bakabona serivise inoze ndetse bikazanazamura imigenderanire hagati y’Akarere ka Rwamagana n’utundi turere, izindi ntara ndetse n’ibihugu by’abaturanyi ".

Kubaka iyi gare byatangiye muri Nzeli 2017, nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere bubonye ko inyubako yakoreshwaga nka gare yari yarangiritse kandi ari ntoya ku buryo byabangamiraga abagenzi n’abashoferi bayikoreshaga. Ikindi ni uko imodoka zitakwirwagamo, aho wasangaga zimwe zihagarara ku muhanda abagenzi bakazisangayo. Ibi bikiyongera ku kuba mu gihe cy’imvura abagenzi baranyagirwaga, naho mu gihe cy’izuba, ntibagire aho biking izuba n’ivumbi kuko ntaho kubyikinga hari hahari. Ibi bikiyongeraho kuba nta n’ubwiherero bwujuje ibisabwa gare yari isanzwe yari ifite.

Imirimo yo kubaka iyi gare yagabanyijwe mu byiciro bitatu, ibyiciro bibiri bimaze kurangira. Mu kiciro cya mbere (Phase I) kwari ugukuraho amazu y’abimuwe ahubatswe gare nshya no gutunganya imbuga ya parikingi. Ikiciro cya kabiri (Phase II) ari nacyo cyakozwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, gikubiyemo imirimo yo kubaka amazu y’ubucuruzi n’ibiro by’aho bakatira amatike; Kubaka ubwiherero; Kubaka aho abagenzi bugama izuba n’imvura; Kubaka imbuga y’aho ibinyabiziga bihagarara hakoreshejwe amapave no gutunganya imihanda ikikije iyi gare. Biteganyijwe ko hazakorwa n’ikindi kiciro cya gatatu (Phase III) gisigaye kizaba gikubiyemo imirimo yo kubaka inyubako y’igorofa y’ubucuruzi izaba igeretse kabiri (G+2).

Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere turindwi tugize intara y’I burasirazuba, kakaba ari nako kubatswemo icyicaro cy’intara. Ni akarere gaherereye u marembo y’iyi Ntara ari nayo mpamvu abagenzi bajya mu bice bitandukanye by’iyi Ntara y’I burasirazuba no mu bihugu by’abaturanyi nka Tanzaniya na Uganda banyura i Rwamagana. Ibi bituma umubare w’abagenzi bakoresha gare ya Rwamagana wiyongera, kuburyo uhasanga urujya n’uruza rw’abagenzi n’ibinyabiziga.

Iyi Gare yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni magana atandatu na mirongo irindwi (679.676.260 FRW)

Ubonabagenda Yussuf

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo