Gako:Perezida Kagame yambitse ipeti rya ‘Sous-Lieutenant’ abasirikare 478

Kuri uyu wa kane tariki 23 Gashyantare 2017, Perezida wa Republika Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’ingabo w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yambitse amapeti abasirikare 478 barangije imyitozo bamazemo umwaka n’amezi arindwi.

Ni imyitozo aba basirikare bakoreraga mu ishuri rikuru rya gisirikare i Gako. Aba basirikare bambitswe ipeti ry’aba-Ofisiye ku rwego rwa ‘Second Lieutenant/Sous-Lieutenant’. Abagabo ni 410 naho abagore bakaba 68.

Abahawe amapeti bose barahiriye kutazahemukira Repubulika y’u Rwanda. Perezida Kagame, mu ijambo yabagejejeho yabanje kubifuriza imirimo mishya, abibutsa ko ingabo z’u Rwanda zifite amateka.

Ati “ Amahugurwa mwabonye ajyanye n’igihe tugezemo. Isi ikomeje gutera imbere muri byose harimo n’igisirikare. Ingabo z’igihugu cyacu zifite amateka. Zifite aho zikomoka, ari naho dusanga ibiduha umurongo wo gufasha kubaka u Rwanda.”

Yakomeje ababwira ko uretse kurinda igihugu, ingabo z’u Rwanda ‘RDF’ zinagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame yagize ati “ Ubumenyi buha RDF guhora ku isonga mu kurinda umutekano ndetse no mu iterambere rusange ry’igihugu…... Ubusugire bw’igihugu bivuze ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda bateye imbere ntawe usigaye inyuma.”

Abasirikare bambitswe amapeti bari ku karasisi

Perezida Kagame hamwe n’abambitswe amapeti

Photos:Village Urugwiro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo