Dr. Raymond Dusabe wiciwe muri Afurika y’Epfo azashyingurwa mu Rwanda

Umubiri w’umuganga Dr. Raymond Dusabe uheruka kwicirwa muri Afurika y’Epfo ugiye kuzanwa mu Rwanda uzashyingurwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2018.

Ibi ni ibyatangajwe na Ambasadeli w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega. Karega yatangaje ko hateguwe umuhango wo kumusezeraho mu Mujyi wa Cape Town ku batazabasha kuza kumushyingura i Kigali.

Dr. Raymond Dusabe w’imyaka 42 yari umuganga wa mbere w’umunyarwanda wavuraga kanseri zifata mu myanya ndangagitsina y’abagore (Gynecological Oncology) mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal bya Kigali.

Ku wa mbere w’icyumweru gishize, Dr Raymond Dusabe yasanzwe yapfiriye aho yabaga. Yari muri Afurika y’Epfo mu biruhuko bisoza umwaka.

Dr. Emmanuel Nkusi ushinzwe abaganga mu bitaro bya Faisal aheruka gutangaza ko Dr. Dusabe yahawe uruhushya rw’ikiruhuko gisanzwe tariki 22 z’ukwezi kwa 12. 2017 agomba kugaruka ku kazi taliki 08 z’ukwa mbere uyu mwaka.

Vincent Karega yakomeje atangaza ko urubanza rw’unshinjwa kwica Dr. Raymond Dusabe rugikomeje kandi bazakomeza kurukurikiranira hafi.

Ukurikiranyweho urupfu rwa Dr. Raymond Dusabe ni uwitwa Junior Kamono bivugwa ko ashobora kuva akomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Niwe wagejejwe imbere y’urukiko mu cyumweru gishize ashinjwa kwica Dr. Dusabe.

Karega yatangarije The New Times ko Kamono ariwe wenyine uri gushinjwa urupfu rwa Dr. Dusabe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo