Dr. Bizimana yagizwe Minisitiri, Busingye agirwa Ambasaderi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi mu myanya imwe n’imwe, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Dr. Bizimana Jean Damascene wagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ikaba ari Minisiteri Nshya yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 14 Nyakanga 2021.

Dr. Bizimana yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG).

Johnston Busingye wari Minisitiri w’Ubutabera kuri ubu akaba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

Francis Gatare wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe. Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) yagizwe Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika. Ku mwanya yari ari ho yasimbuwe n’Ambasaderi Yamina Karitanyi wari uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza.

Dr. Ndahayo Fidèle wari Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya UTAB we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo