’Deal’ ya Arsenal izazamura n’umupira w’amaguru w’u Rwanda - Nduhungirehe

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kamena 2018, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe yatangaje ko abantu badakwiriye gushidikanya ku masezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal kuko ngo uretse kuzamura ubukerarugendo, azanazamura umupira w’amaguru mu Rwanda.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB cyatangaje ko cyasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’ikipe ikomeye yo mu Bwongereza ya Arsenal.

Ayo masezerano ni ay’uko iyi kipe izajya yambara imyenda iriho ikirango cya “Visit Rwanda” mu rwego rwo gukangurira abayikurikira n’abakurikira ruhago kumenya u Rwanda.

Bivugwa ko ayo masezerano yishyuwe agera kuri miliyoni 30 z’amadolari y’Amerika mu myaka itatu.

Ni amasezerano yakiranywe ibyishimo ku ruhande runini, cyane cyane abasobanukiwe n’ibyo kwamamaza.

Bamwe babifataga nk’intambwe nshya u Rwanda ruteye rwo kutajenjeka ku isoko ry’ubukerarugendo, cyane cyane ko ayo masezerano yahuriranye n’uko ari bwo bwa mbere ikipe yo mu Bwongereza yaba yamamaje ku rutugu rw’imipira bakinana.

Abandi bumvaga ayo mafaranga akwiye kuba akoreshwa mu bikorwa bizamura abaturage mu gihugu, cyane cyane abakomeye.

Izi mpaka zaje kuba ndende ubwo hari n’amwe mu mashyaka yo mu Buholandi, kimwe mu bihugu bitera u Rwanda inkunga.

Abadepite bahagarariye aya mashyaka bavuze ko u Rwanda rukwiye gutanga ibisobanura ku mpamvu rwemeye gutanga amafaranga angana atyo rwamamaza mu gihe rugifite abaturage bakennye. Aba badepite babishingira ko amafaranga yakoreshejwe ashobora kuba yarakuwe mu yo batanga.

Kuri iyi ngingo, Amb.Olivier Nduhungirehe yabwiye abanyamakuru ko amasezerano u
Rwanda rwagiranye na Arsenal azazamura ubukerarugendo n’umupira w’amaguru.

Yagize ati " Ariya masezerano ntakindi agamije uretse ubucuruzi. Ntabwo wakwitega ko ubukerarugendo buhita buzamuka utabumenyekanishije. Ibyo nibyo turi gukora kandi Arsenal ni ikipe izwi ku isi hose.

U Rwanda rurashaka kuzamura no kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo. Amasezerano y’imyaka 3 twagiranye na Arsenal azabidufashamo ariko azanafasha kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda kuko abatoza n’abakinnyi ba Arsenal bazajya baza mu Rwanda mu kuwumenyekanisha."

Clare Akamanzi, umuyobozi mukuru wa RDB aheruka gusobanura ko U Rwanda rwihaye intego yo gukuba kabiri umusaruro w’ubukerarugendo ukava kuri miliyoni 404 z’amadolari uriho ubu ukagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024. Kuri we ngo asanga nta kibazo kirimo u Rwanda rufashe make kuri miliyoni 404 z’amadolari rwinjiza ubu kugira ngo ruyakube kabiri.

Kugeza ubu ubukerarugendo nibwo bwinjiza amadevize menshi mu gihugu bukaba bwaratanze n’imirimo igera ku 90 000.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo