COVID19: RURA yashyizeho amabwiriza agenewe abamotari n’abagenzi

Mu gihe habura iminsi itageze ku cyumweru ngo moto zongere kujya mu mihanda,Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje amabwiriza bagomba gukurikiza mu kazi kabo, haba kuri bo ndetse no ku bagenzi batwaye.

Hashingiwe ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 18 Gicurasi 2020, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha Abaturarwanda ingamba zikurikira zirebana no kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID-19 muri serivisi zo gutwara abagenzi kuri moto, serivisi zizasubukurwa tariki ya 1 Kamena, 2020:

1. Abamotari n’abagenzi bagomba kwitwaza imiti y’isuku yabugenewe (Hand-Sanitizers) kugirango basukure intoki na casques mbere y’urugendo;

2. Kubw’impamvu zo kubungabunga isuku, abamotari n’abagenzi bagomba kuba bafite Agatambaro ko kwambara imbere y’ingofero (Casques);

3. Abamotari n’abagenzi bagomba kwambara udupfukamunwa uko bikwiye nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima;

4. Abamotari bose bo mu mujyi wa Kigali bagomba gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi ndetse bakishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money;

5. Abamotari bo Mu Ntara bazatangira gukoresha mubazi nyuma, ariko nabo bagomba kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN mobile money cyangwa Airtel Money.

6. Abagenzi bashoboye kwigurira casques zabo bwite barakangurirwa kuzigura, bakazikoresha bakazikoresha igihe cyose.

7. Abamotari bagomba kubahiriza gusiga umwanya hagati yabo aho baparika.

Utazubahiriza aya mabwiriza azabihanirwa.

Uretse aya mabwiriza yashyizweho, Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gupima abamotari icyorezo cya Coronavirus, mbere y’uko tariki 1 Kamena 2020 igera ngo basubukure umurimo wabo wo gutwara abagenzi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yatangarije televiziyo y’igihugu ko igituma abamotari bari gusuzumwa ari uko bizwi ko bazahura n’abantu benshi, bityo akaba ari ngombwa ko hamenywa uko bahagaze mbere yo gutangira imirimo yabo.

Ati " Turashaka rero kugira itsinda risaga nka 1000 banyanyagiye mu mujyi ahangaha, buri gihe tuzajya dusuzuma turebe muri bo niba nta wanduye kuko bazaduha amakuru niba nta cyorezo cyaba kiri mu baturage, kuko ukuntu bagenda bahura n’abantu babatwara, nihagira umumotari wandura bizaduha amakuru y’uko hari ikibazo kiri mu baturage".

Yakomeje agira ati "Twabasuzumye, ubu twabifashe nk’igipimo fatizo muri kiriya cyiciro cy’abamotari, tuzabikurikirana buri gihe kugira ngo turebe uko icyorezo cyaba gihagaze mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi."

Mu Rwanda hari abamotari basaga gato ibihumbi 45. Umujyi wa Kigali wonyine urimo ibihumbi 26 birengaho. Aba bose itariki ya mbere Kamena bayitegereje nk’abategereje ikindi cyiciro cy’imikorere mishya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo