COVID19: Hoteli na resitora zashyiriweho amabwiriza yihariye zifite impungenge zo kubura abakiliya

Abagana n’abafite hoteli na resitora zashyizwe ku rutonde rw’izisabwa kwakira abakiliya no gukoresha abakozi ari uko babanje kwipimisha, baravuga ko bishobora kubagora kubishyira mu bikorwa. Ni amabwiriza atangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa gatanu tariki 18 Kamena 2021.

Ni icyemezo kireba hoteli 4 z’inyenyeri 5 na resitira 11 zigomba gukoresha abakozi bapimwe COVID-19 ndetse n’abakiliya bazigana bakerekana icyemezo cy’uko bisuzumishije COVID-19 kandi bigaragara ko batayanduye.

Bamwe mu bagomba kugishyira mu bikorwa bavuga ko gishobora kubagora kugishyira mu bikorwa.

Uwimana Seth umukiriya wa hoteli yagize ati "Ntabwo bizatworohera cyane kuko ubusanzwe twazaga dufite gahunda n’abakiliya ntabwo byadufataga umwanya kujya kwipimisha twazaga kuko igihe cyabaga ari gito tugahita duhura tubanje gufata bya bipimo bisanzwe by’umuriro, gukaraba intoki tugashyiramo intera ariko mu gihe bisaba izo ngamba zikomeye zindi zo kubanza gutanga icyo gipimo kirenzeho bizajya bitugora cyane."

Ku ruhande ariko Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Serena Hotel, Eric Mugesera ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Hotel Marriott, Ulrich Franzmann bemeza ko biteguye gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, bakagaragaza ariko n’impungenge z’uko abakiliya bashobora kuzigira aho badasabwa kwipimisha:

Mugesera yagize ati "Mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abinjira batugana natwe ubwacu dukorera muri hoteli twabonye ari icyemezo cyiza kiganisha mu kurinda ubuzima bw’abantu. Abakiliya bo birashoboka ko babura ndetse n’ikiguzi cyo kikiyongera nk’uko mwabibonye ko tugomba gusuzumisha abakozi bacu nyuma y’ibyumweru 2 ariko ubucuruzi igihe cyose bwatangira mu gihe abantu baba bafite ubuzima buzira umuze batahuye n’ikibazo cy’indwara ya COVID-19."

Na ho Ulrich Franzmann ati "Dushobora kugira abakiliya batangazwa n’iki cyemezo cyangwa baterwa impungenge na cyo ariko tuzubahiriza amabwiriza ndetse tuzanasobanura neza ayo mabwiriza gusa ikibabaje dushobora gutakaza abakiliya ku buryo hari abazahitamo kwigira ahandi aho badasabwa kwerekana icyo gisubizo ni cyo kibazo mfite naho ubundi turabishyigikiye cyane."

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’iterambere RDB Zephanie Niyonkuru avuga ko urutonde rw’izi hoteli na resitora ruzajya ruvugururwa ndetse n’izitaruriho zigakorerwa igenzura ryo gupima abakozi n’abakiliya bazigana

Yagize ati "Ariko buri byumweru 2 urutonde ruzajya rusubirwamo ndetse binabaye ngombwa rushobora no kuba rwasubirwamo mbere cyangwa se bitewe n’uburyo icyorezo cyaba kirimo kugenda cyangwa se amabwiriza ashobora gushyirwaho na leta mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo. Ndetse n’ikindi twavuga ni uko na hoteli na resitora zitari kuri uru rutonde na ho RBC izajya ijya gupima mu buryo butunguranye yaba ari abakozi, yaba ari ababagana na ho bapime barebe uburyo icyorezo gihagaze muri abo bantu bakoramo cyangwa abahagana. Mbese ni yo bigeze ku bakozi bakoramo icyo dusaba izo hoteli ni cyo dusaba n’izo resitora ni uko mu byumweru 2 berekana raporo zerekana uko bagiye bapima abakozi babo bakazohereza kuri RDB ndetse no kuri RBC."

Ni icyemezo gisaba ko abakozi bo muri izi resitora na hoteli bazajya bapimwa buri byumweru 2 na ho abakiliya bakagaragaza icyemezo kitarengeje iminsi 7 cyerekana ko batanduye COVID-19.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo