COVID-19: Mu ijoro rimwe mu Mujyi wa Gisenyi hafatiwe abantu 76 barenze ku masaha yo kuba bageze mu ngo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Mata Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi bakoze igikorwa cyo kugenzura ko abantu bubahiriza amabwiriza yo kuba bageze aho bataha mbere ya saa tatu. Muri icyo gikorwa hafashwe abantu 76 harimo n’abari batwaye imodoka 15.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko igikorwa cyo gufata bariya bantu cyaturutse ku kuba byari bimaze kugaragara ko mu Mujyi wa Gisenyi abantu baho biraye batacyubahiriza amasaha yashyizweho yo kuba bageze mu ngo zabo(Curfew).

CIP Twizeyimana yagize ati” Uyu Mujyi wa Gisenyi ukunze kugaragaramo abantu benshi cyane mu mimnsi y’impera z’icyumweru. Ibyo ntacyo bitwaye ikibazo ni uko barinda bageza mu masha ya nyuma ya saa tatu bakirimo gutembera muri uyu mujyi nyamara bitemewe. Hafashwe abantu 76, umubare munini ni abagendaga n’amaguru abandi 15 bafashwe batwaye imodoka kandi abenshi bagendaga banasinze.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego batazahwema kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Yongeye gukangurira abantu ko batagomba kwirara bitwaje ko bamwe muri bo bakingiwe COVID-19.

Ati” Abantu bafatirwa muri uyu Mujyi icyo bahurizaho ni ukwirara bitwaje ko ngo bakingiwe bigatuma barenga ku mabwiriza atandukanye harimo no kutambara agapfukamunwa. Abantu bagomba kumenya ko urukigo rutarinda kwandura cyangwa kwanduza iki cyorezo 100%.”

Mu bantu bafashwe hari higanjemo urubyiruko ndetse harimo n’abaturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu nko mu Mujyi wa Kigali baje mu ngendo zitari ngombwa zo kwinezeza gusa. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yibukije abaturage ko buri muntu afite inshingano zo kwirinda no kurinda abandi COVID-19.

Ati “Aba bantu bose uko ari 76 bariyemerera ko bafatiwe mu makosa kuko ntawe bakuye iwe mu rugo kandi bose ntawe bafashe mbere ya saa tatu. Ubutumwa nyamukuru tubaha ni uko icyorezo kigihari ntaho cyagiye kandi buri muntu afite inshingo zo kukirinda akanakirinda abandi kandi bigakorwa hubahirizwa amabwiriza Leta itanga.”

Yakomeje avuga ko umubare mu nini ari urubyiruko rufatirwa mu makosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Yabasabye kuba intangarugero kandi bakagira uruhare mu gukangurira abandi kubahiriza amabwiriza.

Abafashwe barajwe muri sitade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu, mu gitondo abayobozi babaganiriza ku bukana bw’icyorezo cya COVID-1O nyuma buri muntu acibwa amande barataha.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo