Covid-19:Amasaha y’ingendo yongerewe, insengero zirakomorerwa

Ku wa Gatatu, taliki ya 11 Kanama 2021, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y ‘u Rwanda, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Nyakanga 2021.

Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID-19.

Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose guhera ku italiki ya 12 Kanama kugeza ku ya mbere Nzeri 2021.

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z’ijoro (7:00 FM).

b. Ibiro by’lnzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

c. Ibikorwa by’lnzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

d. Inama zikorwa imbonankubone (physical conferences) zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19.

e. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara imodoka zitwara abagenzi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije ndetse n’uko abagenzi bahana intera.

f. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 buri gihe.

g. Resitora zemerewe kongera kwakira abakiliya ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Resitora zakira abakiliya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

h. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

i. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

j. Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu Gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’lnzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID- 19.

k. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.

l. Ibikorwa bya Siporo y’umuntu ku giti cye n’ibikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

m. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (grms and fitness centers) bizafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

n. Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y ‘Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero birasubukuwe, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 50. Iyo byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori (licensed event venues), ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa neza).

o. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.

p. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

Inama y’ Abaminisitiri yagejejweho Amasezerano y’ubufatanye hagati y ‘Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) n’lkigo Mpuzamahanga cy’lmari cyitwa International Finance Corporation (IFC), yerekeranye n’umushinga wo kubaka mu Rwanda uruganda rukora inkingo.

Inama y’Abaminisitiri yashyize Dr. Emile Bienvenu ku mwanya w ‘Umuyobozi Mukuru/Director General w’lkigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n ‘Imiti mu Rwanda/ Rwanda Food and Drugs Authority.

Bikorewe i Kigali, ku wa 11 Kanama 2021.

Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’lntebe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo