Abinyujije muri Kompanyi itwara abantu n’ibintu ya Volcano Ltd abereye umuyobozi, Nizeyimana Olivier usanzwe anayobora ikipe ya Mukura VS yahaye ibiribwa uturere 10 mu rwego rwo kwifatanya n’abagizweho ingaruka na Coronavirus (Covid-19).
Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Mata 2020 nibwo Volcano Ltd yatangaje ko ubuyobozi bwayo bwatanze ibiribwa bingana na Toni 10 z’umuceri na Toni 10 za Kawunga. Ni ibiribwa biri bushyikirizwe Akarere ka Nyarugenge, Muhanga, Ruhango, Huye, Nyanza, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe , Rusizi na Rubavu. Buri Karere karashyikirizwa Toni y’umuceri ndetse na Toni ya Kawunga.
Kugeza kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Mata 2020, abantu 75 nibo bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus.
Volcano Ltd ni kompanyi itwara abantu n’ibintu ikorera mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’I Burasirazuba.
Yatangiye gukora muri 1999, itangirira ibikorwa byayo mu Karere ka Huye i Butare ishinzwe na Olivier Nizeyimana washakaga guhera ku gutanga Serivisi nziza mu bijyanye no gutwara abantu hagati ya Kigali na Huye ariko yaje kwaguka.
Kimwe n’izindi kompanyi zitwara abantu, ubu ingendo zayo zabaye zihagaze muri iki gihe igihugu cyafashe ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus.
Buri karere karashyikirizwa Toni y’umuceri na Toni ya Kawunga
Nizeyimana Olivier washinze Volcano Ltd asanzwe ari n’umuyobozi wa Mukura VS mu myaka 9 ishize
Olivier Nizeyimana asanzwe kandi ari n’umuyobozi wa Mukura VS yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda. Tariki 24 Kanama 2019 nibwo yongeye gutorerwa kuyobora iyi kipe indi myaka 4 iri imbere nyuma y’indi myaka 8 amaze ayiyobora.
Mu munyaka 9 Nizeyimana Olivier amaze ayobora Mukura VS , iyi kipe yabashije kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2018. Nicyo gikombe mbere Mukura VS yegukanye kuva cyakwitwa icy’Amahoro. Mbere yari yaregukanye igikombe nk’iki cy’igihugu mu myaka ya 1978, 1986, 1990 na 1992.
Indi myaka yageze ku mukino wa nyuma inshuro 3 bahatsindirwa. Muri 1999 batsinzwe na APR FC penaliti 4-2, muri 2005 itsindwa na Rayon Sports 3-0 naho muri 2009 itsindwa na Atraco 1-0.
Gutwara igikombe cy’Amahoro nibyo byanatumye Mukura VS ihagararira u Rwanda muri TOTAL Caf Confederation Cup isezererwa mu cyiciro kibanziriza icy’amatsinda ikuwemo na Al Hilal yo muri Sudan.
Muri iyo myaka 9 ishize Nizeyimana ayobora Mukura VS, umwanya mwiza iyi kipe yabonye ni uwa 3 ndetse yakunze kuza mu makipe 4 ya mbere mu Rwanda.
Sekanyambo Eusbert/Rusizi
Ndashimira mbikuye ku mutima ubuyobozi bwa Volcano company ltd, ku gikorwa cy’ubutabazi bakoreye abaturage b’uturere 10, Imana ikomeze ibongerere.
Ange
Uyu niwe mukire , abandi barabeshya. Biba byiza iyo umuntu akize , by’akarusho akanakira ku mutima. Wakoze cyane Olivier
Jean damascene Niyongira
Nukuri Olivier Imana imuhe umugisha kdi isubize ahakuye!gufasha utwo turere twiwacu!!!
Magaruka Alexis
Nukuri igikorwa nkiki cyiba arikiza cyne! Umunyarwanda wese ufite ubumuntu yagakwiye gutecyereza nka Olivier,lmana iguhe umugisha kd usubize aho ukuye!
Epa Damien
Kbs nabandi bakire kd bafite umutima nkuwe bamwigireho yakoze igikorwa kiza cyane
Epa Damien
Kbs nabandi bakire kd bafite umutima nkuwe bamwigireho yakoze igikorwa kiza cyane
Hakorimana
Imana igukubire karindwi karindwi
Ngiruwonsanga Mechack
Ibyiza nibi igikorwa cyiza cyane Uwiteka Imana iguhe umugisha wibihe byose