Centrafrique: Umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yaguye mu mirwano

Umusirikare w’umunyarwanda uri mu butumwa bw’amahoro bwa UN muri Centrafrique yiciwe mu mirwano hagati y’inyeshyamba n’ingabo za leta zifatanyije n’iza UN hafi y’umurwa mukuru Bangui, nk’uko bitangazwa na MINUSCA.

Itangazo ry’umuvugizi w’ubu butumwa bitwa MINUSCA rivuga ko igitero cyabaye kuri uyu wagatatu cyasubijwe inyuma n’ubufatanye bw’izi ngabo za UN hamwe n’iza leta.

Ubu nibwo bwa mbere muri iki gihugu hiciwe umusirikare w’u Rwanda kuva hakongerwa ingabo za MINUSCA, u Rwanda n’Uburusiya nabyo bikoherezayo ingabo ubwo amatora yari yegereje.

MINUSCA ivuga ko inyeshyamba zateye nazo zahatakarije abantu abandi bagafatwa, ivuga kandi ko umusirikare umwe uri mu butumwa bwa UN yakomeretse.

Igitero cyo kuri uyu wa gatatu cyagabwe n’inyeshyamba zishyize hamwe za anti-Balaka, UPC, 3R na MPC, zishyigikiwe n’uwahoze ari perezida w’iki gihugu François Bozizé, nk’uko MINUSCA ibivuga.

Mu mpera z’ukwezi gushize abasirikare batatu b’u Burundi bari muri ubu butumwa bwa MINUSCA bishwe n’inyeshyamba mu mirwano n’inyeshyamba ahitwa Dékoa kari mu ntara ya Kémo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo