Buri mwaka abantu 45000 bakenera kongerwa amaraso mu mubiri

Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’Ikigo cy’Iguhugu cyo gutanga amaraso kuwa Gatanu batangije gahunda yo gutanga amaraso mu bigo bya gisirikari hirya no hino mu gihugu.

Iyi gahunda yatangijwe mu kigo cy’Ingabo z’Igihugu i Kanombe mu mujyi wa Kigali, aho Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’Ibitaro bya Gisirikari bya Kanombe, Col Dr J. Chrysostome Kagimbana avuga ko izagera mu bigo bitandukanye bya gisirikari hose mu gihugu ngo abasirikari babone amahirwe yo gutanga amaraso ku bushake.

Avuga ko iyi gahunda yaje ari nk’igisubizo nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima ihamagariye Abanyarwanda bose gutanga amaraso mu rwego rwo ububiko bw’amaraso aho akenewe mu bigo nderabuzima.

Yagize ati " Iyo utanze amaraso uba utanze ubuzima. Nta cyiza nko kumenya ko kanaka abaho kubera wowe."

Yahamagariye kandi Abanyarwanda guhora bitabira iyi gahunda yo gutanga amaraso hirya no hino mu gihugu.

Alexia Mukamazimpaka, uyobora by’agateganyo ishami ry’Ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso muri Kigali, ashimira Ingabo z’u Rwanda kuba ziba ku isonga mu kwitabira gutanga amaraso aho avuga ko ubwitabire bushimishije.

Ngo iki gikorwa ni ingenzi ku kigo akorera kuko buri gihe haba hakenewe amaraso ahagije yitabazwa mu gufasha abarwayi benshi bagana ibitaro hirya no hino mu Rwanda.

Yagize ati " Buri gihe dukora n’Ingabo z’u Rwanda mu kubangabunga ubuzima, kandi igikorwa nk’iki cyo gutanga amaraso kigaragaza aagaciro, ubushake n’ubwitange biranga ingabo zacu mu gutabara abaturage."

Buri mwaka abantu 45000 bakenera kongerwa amaraso mu mubiri. Aba biganjemo abakoze impanuka, abarwaye indwara nka malaria, cyangwa se ababyeyi babyaye, ndetse n’abandi.

Major General Augustin Turagara na we wari mu bitabiriye gutanga amaraso yashimye iki gikorwa ashimira abasirikari bose bitabiriye iki gikorwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo