Bugesera: Polisi yafashe uwangizaga ibikorwaremezo by’amashanyarazi
Tariki ya 06 Weruwe Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera ifatanije n’izindi nzego z’umutekano yafashe umugabo witwa Ngendambazi Theoneste w’imyaka 32 naho mugenzi we Nsekanabo Theoneste w’imyaka 35 aracyashakishwa, bakurikiranweho icyaha cyo kwiba ibikoresho byifashishwa bubaka amapironi.
Ibi byabereye mu Murenge wa Juru, Akagali ka Kabukuba, Umudugudu wa Majanja.
Ibikoresho byibwe ni ibyuma byifashishwa mu gufata inkingi zifungirwaho amapironi yamashanyarazi bikaba byubakwaga na kompanyi yitwa Kala Telecom Ltd.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Twizeyimana Hamdun yavuze ko aba bajura bafashwe ku makuru yatanzwe n’umukozi ukora muri iriya kompanyi.
Yagize ati “ ahagana saa munani umukozi w’iriya kompanyi yahamagaye Polisi ayibwira ko bibwe ibyuma byifashishwa mugufata inkingi zifungirwa ho amapironi y’amashanyarazi, kandi abonye abagabo babiri bikoreye ibyuma mu ishyamba bamubonye barabita bariruka. Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano yahise ikora umukwabu wo gufata abo bajura , ifata uwitwa Ngendambazi Theoneste naho mugenzi we aracika nawe akaba ari gushakishwa ngo afatwe”.
SP Twizeyimana yagiriye inama abantu bose bafite ingeso yo kwiba ko bayicikaho kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, anongeraho ko iyo wibye ibikoresho byifashishwa mu bikorwa by’amashanyarazi aba unateje umutekano mucye mu baturage.
Yagize ati “ usibye ko aba bantu bacyekwaho ubujura bw’ibikorwaremezo by’amashanyarazi, banagira uruhare mu guhungabanya umutekano w’abaturage, iyo bangiza ibikorwaremezo bitanga umuriro mu ngo z’abaturage nijoro ntibongera gucana kandi Leta yarashyizeho ibyo bikorwaremezo ngo bibafashe. Ibi rero biteza umutekano mucye kuko hari abajura bitwikira umwijima bakiba abaturage.
SP Twizeyimana akomeza akangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru anaburira abafite ingeso mbi yo kwiba ibikorwaremezo ko Polisi izabafata aho bari hose.
Yavuze ati:”Polisi ntabwo izarambirwa kurwanya abahungabanya umutekano w’abaturage.Turakangurira abaturage kugira uruhare mu kurinda ibikorwaremezo ariko bakanatanga amakuru igihe babonye abarimo kubyangiza.”
Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Rilima kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse, uwacitse akaba agishakishwa ngo afatwe.
Ingingo ya 182 yo mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko “Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
TANGA IGITEKEREZO