Bugesera: Polisi yafashe Moto yibwe umuturage ihishwa mu rutoki

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rilima, kuri uyu wa 10 Ukwakira yashoboye gufata Moto y’umuturage witwa Munyangoga Bosco, Moto ye yiri mu bwoko bwa AG100 ifite icyapa kiyiranga RA 965N yari yibwe tariki ya 08 Ukwakira uyu mwaka.

Munyangoga Bosco ubusanzwe ni Noteri w’umurenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera, iyi moto ye yayifashishaga ajya ku kazi ndetse no gutembera bisanzwe , yayibiwe mu rugo iwe ruherereye mu murenge wa Nyamata mu masaha ya saa kumi n’imwe (17h00) ku itariki yavuzwe haruguru.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko Munyangoga tariki ya 08 Ukwakira yavuye ku kazi mu murenge wa Mwogo ataha iwe agezeyo nk’uko bisanzwe ayihagarika mu rugo.

Yagize ati " Yari asanzwe n’ubundi aza agaparika moto ye k’urubaraza rw’inzu ye akayibika agiye gukinga. Ubwo yageraga mu rugo tariki ya 08/10/2019 mu masaha ya 17h00 yarayiparitse ajya mu nzu areba televiziyo arangije agiye kwinjiza ya moto arayibura niko guhita yihutira kubimenyesha Polisi."

Akomeza avuga ko uyu mugabo akimara gutanga ikirego Polisi yakomeje gukurikirana amakuru nyuma haza kuboneka umuturage wo mu murenge wa Juru wahaye amakuru Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Rilima ko abonye moto ihishe.

Yagize ati " Umuturage wo mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Musovu mu murenge wa Juru yahamagaye Polisi ikorera mu murenge wa Rilima ko abonye moto ihishe mu rutoki kandi ko hari amakuru ko irimo gushakirwa umuguzi."

CIP Twizeyimana avuga ko Polisi ikimara guhabwa ayo makuru mu ijoro rya tariki ya 10/10/2019, mu masaha ya 22h00(z’ijoro) umwe mu bapolisi yigize umuguzi w’iyo moto yambara imyenda ya sivile ajya kubonana n’uwo uri kuyigurisha mu rwego rwo kugira ngo abone uko amufata, amuca amafaranga ibihumbi 700,000frw undi amubwira ko amuha 300,000frw mu gihe ari kumwegera ngo baganire begeranye ahita aturumbuka arirukanka.

Iyo moto yahise ijyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Rilima mu gihe hagitegerejwe inzira zo kuyisubiza nyirayo Munyangoga Bosco. Moto ikimara gufatwa Polisi yatumyeho uyu Munyangoga Bosco wari watanze ikirego yemeza ko ari iye nk’uko ibyangombwa byayo bibigaragaza.

Mu gohe ategereje gusubizwa moto ye, Munyangoga yashimiye Polisi y’u Rwanda yamufashije kubona Moto ye ati: “Ndashimira polisi kuba itaracecetse igakomeza gukurikirana moto yanjye nk’aba nongeye kuyibona nta n’icyuma na kimwe cyavuyemo. Nkaboneraho gusaba buri wese wajya wibwa ikintu cyangwa wabona igihungabanya umutekano yajya ahita yihutira kubimenyesha Polisi kuko igihe cyose ihora iri maso yiteguye gutabara uyitabaje.”

CIP Twizeyimana nawe yashimiye umuturage wagize uruhare mu gutanga amakuru ku gihe, aboneraho gusaba abantu muri rusange ko gutangira amakuru ku gihe aribyo byonyine byafasha gukumira ibyaha bitaraba, anabasaba kandi buri wese kuba ijisho rya mugenzi we.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo