Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora OIF

Madame Louise Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF atowe ku bwiganze busesuye .

Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018, mu Mujyi wa Erevan mu gihugu cya Armenie.

Louise Mushikiwabo ni umukandida wari ushyigikiwe n’ibihugu byose byibumbiye mu muryango wa Afurika yunze ubumwe. Afurika ifite ibihugu 30 kuri 50 bifata ibyemezo muri OIF.

Yari ashyigikiwe kandi n’ibihugu by’u Burayi birimo cyane cyane u Bufaransa, ndetse na Canada ikomokamo Michaelle Jean bari bahanganye.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize umuryango wa OIF nibo batoye Mushikiwabo nkuko tubikesha ibiro by’umukuru w’igihugu. Asimbuye Umunya-Canada Michaelle Jean wawuyoboraga.

Mushikiwabo yatorewe mu nama yabereye mu Mujyi wa Erevan muri Armenie

Mushikiwabo yemejwe nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame rimushyigikira nk’umukandida w’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Mushikiwabo w’imyaka 57, amaze imyaka icyenda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.

Mushikiwabo yari amaze amezi agera kuri atatu azenguruka mu bihugu byinshi, ku migabane itandukanye, agenda agirana ibiganiro n’abakuru b’ibihugu bigize OIF, bakamwereka ko bamushyigikiye.

Mushikiwabo aheruka gutangaza ko mu gihe yari kuba atowe hari iby’ingenzi azibandaho birimo ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko n’icy’abimukira bagwa mu Nyanja berekeza i Burayi.

Umuryango wa OIF washinzwe mu 1970, urakomeye cyane kuko uhuza ibihugu bivuga Igifaransa, aho igenzura riheruka mu 2014 ryerekanye ko kivugwa na miliyoni 274 mu migabane itanu y’Isi.

Madame Mushikiwabo atorewe manda y’imyaka ine. Abaye umunyamabanga mukuru wa kane uyoboye uyu muryango nyuma y’umunyamisiri Boutros Boutros Ghali (1997-2002), umunyasenegali Abdou Diouf n’umunyakanada Michaëlle Jean (2014-2018)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo