Bangladesh: Imyitozo mpuzamahanga yo kubungabunga amohoro yasojwe

Imyitozo ya gisirikare yari imaze ibyumweru bitatu igamije kubungabunga amahoro yiswe “Shanti Doot-4”(ambasaderi b’amahoro) yashojwe ku wa 12 Werurwe 2018. U Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyo ku mugabane w’Afurika mu bihugu 24 byari byatumiwe muri iyo myitozo, mugihe ibyinshi byari ibyo muri Aziya, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza.

Iyi myitozo yitabiriwe n’Ingabo z’u Rwanda, yaberaga muri Bangladesh mu kigo gishinzwe gutanga amahugurwa ku bijyanye no kubungabunga amahoro, (Bangladesh Institute of Peace Support Operations Training Centre (BIPSOT).

Iyi myitozo yateguwe mu rwego rwo guhuza imbaraga hagamijwe gushaka ibisubizo ku mbogamizi zigaragara mu myitozo ihabwa ingabo mbere yuko zohorerezwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Asoza iyo myitozo Professor Dr Gawher Rizvi, umujyanama wa Minisitiri w’intebe wa Bangladesh mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga yabwiye abasoje iyo myitozo ko ubumenyi n’ubunararibonye bahanahanaga mugihe bamaze muri iyi myitozo buzafasha ibihugu byabo.

Yakomeje agira ati " Mu gihe muzaba musubiye mubihugu byanyu muzakomeze ubwo bushuti, muzakomeze gusangira amakuru kuganira ari nako mukomeza guhererekanya ubwo bunararibonye ".

Lt Col Theodore Gakuba wagiye ayoboye ingabo z’u Rwanda muri iyo myitozo, bakigera ku kibuga k’indege cya Kigali, ku wa 13 Werurwe 2018 yabwiye itangazamakuru ry’ingabo z’u Rwanda dukesha iyi nkuru, ko asomo y’ingenzi bakuye muri iyo myotozo ko ari uburyo bwo guhuza ubunararibonye mu bijyanye no gutegura abasirikare bajya kubungabunga amahoro.

Yagize ati " Aya mahugurwa yibanze ku buryo bwo kurinda abasivile, cyane cyane abana n’abagore, amategeko agenga kurinda abaturage mu bikorwa byo ku bungabunga amahoro ".

Umuyobozi w’iryo tsinda ry’ingabo z’u Rwanda ryari muriyo myitozo yongeyeho ko muri iyo myitozo banahuguwe uburyo bakora neza ibikorwa byo guherekeza omodoka zijyanye imfashanyo zigenewe impunzi, uburyo bakora za bariyeri, irondo no guhosha imyigaragambyo.

Iyi myitozo yiswe “Shanti-Doot 4” yateguwe n’ubuyobozi bw’Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika ishami ryazo rikorera mu Nyanja ya Pacific bafatanyije na Global Peace Support Initiatives na leta ya Bangladesh nk’ igihugu cyakiriye iyo myitozo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo