Bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bahawe telefoni zigezweho

Urubyiruko 50 rw’abakorerabushake nibo batoranijwe mu gihugu hose kugira ngo bahabwe telefoni zigezweho (Smartphone). Ni igikorwa cyabaye ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’umushinga Imbuto Foundation muri gahunda ya Leta yo kwegereza ikoranabuhanga abaturarwanda mu byiciro bitandukanye. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza kibera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Uyu muhango wari uyobowe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi rihinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo. Yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kujya bakoresha imbuga nkoranyambaga nka bumwe mu buryo bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, urwango n’irindi vangura.

Muri uyu muhango kandi hari umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe guhuza ibikorwa by ’urubyiruko rw’abakorerabushake n’ubukangurambaga mu baturage, Richard Kubana hari kandi umuyobozi muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na inovasiyo ushinzwe ikoranabuhanga, Fidèle Karekezi.

CP Munyambo yibukije urubyiruko ko arirwo nshingiro ry’iterambere ry’Igihugu n’impinduka nziza zacyo.

Yagize ati "Urubyiruko ni umusingi w’impinduka z’Igihugu n’iterambere, niyo mpamvu mugomba gukora cyane mugakumira kandi mukarwanya ibyaha binyuze mu guhanahana amakuru ku gihe. Ibi bizafasha mu gutabarira ku gihe ahari ibyuho by’abashaka gukora ibinyuranye n’amategeko. "

Yakomeje ashimira urubyiruko rw’abakorerabushake ku murava n’umuhate mu kubaka u Rwanda bafatanya n’izindi nzego zitandukanye mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta cyane cyane ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’imibereho myiza y’Igihugu muri rusange. Ni ibikorwa bakora binyuze mu ntero igira iti "Uruhare rwanjye mu kubaka u Rwanda twifuza."

CP Munyambo yashimiye umushinga Imbuto Foundation, MTN Rwanda na Minisiteri y’ikoranabuhanga na inovasiyo ku ruhare rwabo kugira ngo iki gikorwa cyo gutanga telefoni kigerweho.

Kubana Richard, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe ubukangurambaga n’uribyiruko rw’abakorerabushake yavuze ko ubukorerabushake ari akarusho iyo buri mu gihugu gifite icyerekezo.

Ati "Ubukorerabushake bwacu bugira uruhare ku gihugu cyacu mu iterambere. Byongeye, ni akarusho iyo ubukorerabushake bukorewe mu gihugu gifite icyerekezo n’abayobozi befite icyerekezo nko mu Rwanda."

Kubana yakomeje akangurira urubyiruko gukomeza kugira intumbero kandi bakaba intangarugero aho bari bakarangwa n’indangagaciro n’ikinyabupfura. Yavuze ko telefoni bahawe ari uburyo bwiza bwo kubafasha kugera ku ntego zabo.

Fidel Karekezi, umukozi muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yavuze ko telefoni zigezweho ari igikoresho gifasha umuntu kugera ku makuru bigafasha mu gutanga serivisi cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 . Yashimiye Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo asaba urubyiruko rwahawe telefoni kuzazifata neza.

Niyonsenga Delphine umwe mu bahawe telefoni wo mu Karere ka Nyarugenge yashimye ubufasha yahawe, avuga ko iyo telefoni izamufasha gusohoza inshingano ze z’ubukorerabushake.

Kuri ubu mu Rwanda hose harabarirwa urubyiruko rw’abakorebushake bagera ku bihumbi 420, harimo abiga mu mashuri yisumbuye ndetse n’abarangije kaminuza. Gahunda y’ubukorerabushake yatangiye mu mwaka wa 2013, itangizwa n’urubyiruko urwabo bafite intego yo gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu binyuze mu kugeza ku mpinduka nziza abaturage no kurwanya no gukumira ibyaha ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo