Amavuta n’ibindi bihindura uruhu bisaga 5606 bimaze gufatwa

Ku bufatanye n’inzego zitandukanye mu minsi ine mu gihugu hose hamaze gufatwa ibikorerwa mu nganda bitujuje ubuziranenge bihindura uruhu bisaga 5606 muri gahunda yo kurwanya no gukumira ikwirakwira ryabyo.

Ni igikorwa cyatangiye kuwa mbere tariki ya 26 Ugushingo 2018 gihuriweho n’inzego z’ubuzima, ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RSB), urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi n’abandi bafatanyabikorwa hagamijwe gukumira ingaruka zishobora gukomoka ku ikoresha ry’amavuta, uruvangavange rwayo, amasabune n’ibindi birimo ikinyabutabure ‘hydroquinone’ bishobora kwangiza ubuzima bw’ubikoresha.

Ibyafashwe byiganjemo ibinyabutabire birimo ‘hydroquinone’ bigizwe n’amavuta yo mu bwoko bwa Maxi-White, Skin White, Fair light, Secret White, Diamond White, Diproson, Caro Light, Clear Men , Epiderm Crème n’amasabune ndetse n’uruvangavange rw’amavuta ruzwi nka ‘mukorogo’.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko iki gikorwa cyatangiriye mu Ntara eshatu (3) n’umujyi wa Kigali aho umubare w’ibimaze gufatwa ugera ku 5606.

Mu mujyi wa Kigali ibimaze gufatwa ni 4.470, mu Majyaruguru ibyafashwe bingana na 574, mu Burasirazuba ni 445 mu gihe ibyakusanyijwe mu maduka acuruza amavuta yo kwisiga n’amasabune yo koga mu Ntara y’Uburengerazuba ari 117.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko iki gikorwa kigomba gukomeza mu gihugu hose kuko ibifatwa ari ibyangiza uruhu n’ubuzima bw’ubikoresha.

Yagize ati " Mu Majyepfo ntihibagiranye kuko ibyo turi kurwanya naho birahari kandi iyi gahunda igamije guca amavuta abantu bisiga arimo ‘Hydroquinone’ amasabure ndetse n’ibindi bitujuje ubuziranenge bakoresha kugira uruhu ruhinduke kuko bifite ingaruka zitandukanye."

Ibyafashwe byose biri ku rutonde rw’ibintu 1343 bitemerewe gukoreshwa no gucuruzwa mu Rwanda.

Inzego z’ubuzima ziri muri iki gikorwa zemeza ko uwisiga ibintu birimo ikinyabutabire ‘hydroquinone’ aba yiyongerera ibyago byo kurwara kanseri (cancer) y’uruhu kuko ngo hari uturinda uruhu kwandura iyi ndwara tuvanwaho na hydroquinone.

CP Kabera avuga ko ibikorwa byo gufata ibi byangiza uruhu bitemewe bigendana no kwigisha abantu ingaruka zo kubikoresha no kubicuruza, agasaba ubufatanye buhurirweho n’abantu bose mu kwirinda no kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibyo binyabutabire.

Ati " Kugeza ubu turibanda kuri gahunda yo kubifata ndetse tukanasobanurira abantu ububi n’ingaruka zo gukoresha ibibujijwe n’amabwiriza ya minisante, ariko tunashyira imbaraga mu kubibuza kwinjira mu gihugu kuko ibyinshi ntibikorerwa mu Rwanda ."

Kugeza ubu hari na bamwe batangiye kujya bafata ubwoko bw’amavuta atandukanye bakayavanga bakabyazamo uruvangavange ‘mukorogo’ ku buryo uyisiga ahindura uruhu rw’umwimerere bikaba byagorana guhuza ishusho y’uwo muntu n’amafoto aba ari kubyangombwa bimuranga igihe cyose akeneye kubyerekana ngo ahabwe serivise.

Minisiteri y’ubuzima yemeje urutonde rw’ibintu birimo n’amavuta yo kwisiga bigomba kwirindwa bigera ku 1343, ikaburira abantu bisiga amavuta arimo hydroquinone irenze 0,07% by’ibigize ayo mavuta ko bikururira ibyago byo kurwara indwara zitandukanye zirimo na kanseri y’uruhu.

Umukwabu wo guca ibihindura uruhu, uje nyuma y’uko Perezida Kagame Paul asabye Minisiteri y’Ubuzima ndetse na Polisi y’Igihugu kugira icyo bakora ku kibazo cy’amavuta n’indi miti byangiza ubuzima bw’abantu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo