Amasaha yo gutaha yashyizwe saa yine

Ku wa Gatatu, taliki ya mbere Nzeri 2021, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y ‘u Rwanda, Paul Kagame.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 no ku wa 18 Kanama 2021.

2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID- 19.

Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose guhera ku italiki ya 2 kugeza ku ya 22 Nzeri 2021.

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) mu Mujyi wa Kigali. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z’ijoro (9:00 PM).

b. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) ahandi mu Gihugu (bikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z’ijoro (8:00 PM)).

Icyakora mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Muri utwo turere, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z’ijoro (7:00 PM).

c. Ibiro by’lnzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

d. Ibikorwa by’lnzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

e. Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu masaha 72 mbere y’uko inama iterana.

f. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abatarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije ndetse n’uko abagenzi bahana intera.

g. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

h. Resitora zizakomeza kwakira abakiriya ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Resitora zakira abakiliya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

i. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

j. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

k. Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu Gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’lnzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

l. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteri, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.

m. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

n. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (Ums and fitness centers) bizafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangvva na Minisiteri ya Siporo.

o. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

p. Imihango y ‘ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero biremewe. Ibirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 50. Iyo byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori (designated/ approved venues), harimo no mu mahema, ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye.

Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (gusiga intera hagati y’umuntu n ‘undi, gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa neza).

q. Ibindi birori n’amakoraniro rusange (ibitaramo by’abahanzi, fesitivali, imurikabikorwa n’ibindi) bizafungura mu byiciro. Abemerewe kwitabira ibyo birori bagomba kuba barakingiwe COVID-19 kandi babanje kwipimisha. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.

r. Ibikorwa by’imikino y’amahirsvve bizafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n ‘Inganda.

Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
o Umushinga w’itegeko ngenga rihindura Itegeko Ngenga rigenga amatora.

o Umushinga w’itegeko ryerekeye Akarere.

o Umushinga w’itegeko ryerekeye ubushakashatsi bukorerwa ku kiremwa muntu.

Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri rimenyesha isubukurwa ry’amatora y’abagize Inzego z’lbanze.
5. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ibi bikurikira:

o Ingengabihe y’amatora y’Abayobozi b’inzego z’ibanze ateganyijwe muri Nzeri n ‘Ukwakira 2021.

o U Rwanda ruzitabira imurikagurisha mpuzamahanga rizabera i Dubai.

Bikorewe i Kigali, ku wa mbere Nzeri 2021.
Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’lntebe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo