Rulindo:Abayobozi babiri b’Utugari bafatiwe mu kabari

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Nyakanga mu masaha atandukanye Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Gicumbi mu Murenge wa Rwamiko n’Akarere ka Rulindo mu Murenge wa Ntarabana k’ubufatanye n’inzego z’ibanze zikorera muri iyo mirenge bafatiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari babiri aribo Rurangirwa Jerome w’imyaka 45 na Byamungu Martin w’imyaka 36 bari kumwe n’abandi bantu bari mu tubari banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Rurangirwa Jerome asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagahinga ko mu Murenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi yafatanwe na Mwumvaneza Sitraton w’imyaka 46, Nzayiramba Jean D’amour w’imyaka 36 ndetse na nyiri akabari ariwe Cyuzuzo Jean Paul w’imyaka 24.

Yagize ati “Mu gihe cya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwamiko yari arimo agenzura ko abaturage bubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 ageze mu Mudugudu wa Kibiraro asanga akabari ka Cyuzuzo harimo abantu bikingiraniyemo barimo banywa inzoga.”

Umuvugizi wa Polisi avuga ko uyu muyobozi yakomanze ngo bamukingurire bakanga gukingura kugeza ubwo yitabaje Polisi ikorera muri uwo Murenge ihageze babona gukingura basanga ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagahinga ari kumwe n’abandi bantu batatu barimo kunywa inzoga.

CP Kabera akomeza avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiyanza Byamungu Martin, ko mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo nawe yafatiwe mu kabari k’umukuru w’Umudugudu wa Nyagisozi witwa Niyonsaba Vincent w’imyaka 38 bari kumwe na Habiyambere Jean Damascene w’imyaka 35 na Ntakirutimana Anaclet w’imyaka 44. Aba nabo bafashwe biturutse ku igenzura ry’ubuyobozi bw’uwo murenge bareba ko iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19 yubahirizwa.

Yagize ati “Umuyobozi ushinzwe irangamimerere muri uwo murenge yari arimo agenzura ko ayo mabwiriza yubahirizwa ageze ku kabari k’umukuru w’umudugudu wa Nyagisozi asanga karakinguyeye yinjiramo asangamo n’Umuyobozi w’Akagari ka Kiyanza ari kumwe n’abandi baturage barimo kunywa inzoga. Yababajije impamvu barenze ku mabwiriza umuyobozi w’Akagari aramutuka amuteza n’abo bari bari kumwe bamubwira ko bamukubita mu gihe bagiye kumukubita yahise ahunga atabaza umuyobozi w’Umurenge nawe abimenyesha Polisi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko Polisi yahageze bakimara kuyitabaza abari bari mu kabari bumvise ko Polisi igiye kuhaza bahise biruka ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiyanza aza gufatirwa mu murima aho yari yihishe ari kumwe n’abandi babiri bakomeje kunywa inzoga zitwa Ibyuma cyakora umuyobozi w’Umudugudu ari nawe nyiri akabari we yacitse akaba agishakishwa.

CP Kabera yanenze cyane aba bayobozi barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 bakaba ba nyirabayazana mukuyikwirakwiza.

Ati “Birababje kubona abayobozi nk’aba barenga ku mabwiriza aribo bakabaye ari icyitegererezo mu kuyubahiriza ahubwo bakaba aribo baha urugero rubi abo bayoboye mukuyarengaho nkana. Leta ishyira imbaraga mugukangurira abantu ko iki cyorezo ntawe kirobanura igasaba inzego z’ibanze gufatanya na Polisi gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kukirinda ariko ugasanga abagakanguriye abaturage nibo bari kwica amabwiriza. Ntabwo Polisi izigera yihanganira uwo ariwe wese urenga kuri aya mabwiriza cyane cyane abayobozi nk’aba bakagombye kubera imboni abo bayoboye.”

Umuvugizi wa Polisi yashimiye ubufatanye burimo kuranga abayobozi mu nzego z’ibanze kuko no kugira ngo bariya bafatwe byaturutse ku bayobozi mu nzego z’ibanze. Yibukije abantu bose muri rusange baziko bacuruza bagafata iduka bagashyiramo ibicuruzwa kandi ari akabari bajijisha Polisi n’izindi nzego ngo nizihagera bagire ngo ni iduka ko bibeshya kuko uburyo babikoramo n’amayeri yose bakoresha byamaze gutahurwa.
Yasoje asaba abantu kutadohoka ku mabwiriza kuko icyorezo gikomeje kurushaho kwiyongera.

Umunyamabanganga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagahinga Rurangirwa Jerome yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzcyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bukure naho Byamungu Martin uyobora Akagari ka Kiyanza ajyanwa kuri Sitasiyo ya Murambi, mugihe abandi n’abo bazahanwa hakurikijwe uko amabwiriza abiteganya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo