Abazitabira Expo 2018 bazajya binjira bakoresheje ikoranabuhanga mu kwishyura

Abategura imurikagurisha mpuzamahanga ribera mu Rwanda bamaze gutangaza ko kwinjira mu ry’uyu mwaka hazifashishwa ikoranabuhanga aho kwinjira hakoreshejwe amafaranga yakiriwe mu ntoki.

Iri murikagurisha rizatangira tariki 26 Nyakanga risozwe tariki 15 Kanama 2018 i Gikondo aho risanzwe ribera. Abamurika ibikorwa byabo barenga 500 baturuka mu bihugu 20 binyuranye nibo bitezwe mu imurikagurisha ry’uyu mwaka .

Nkuko abashinzwe gutegura iri murikagurisaha bo mu rugaga rw’abikorera , PSF babitangaza ngo nta matike azagurishirizwa ku muryango ahubwo hazakoreshwa ikoranabuhanga ryitwa Near Field Communication (NFC).

NFC izatuma abantu basanzwe bafite amakarita bakoresha mu ngendo azwi nka Tap and Go, abakoresha Visa Cards na Master Cards ndetse n’abakoresha uburyo bwa Mobile Money babasha kwishyura amafaranga yo kwinjira. Faustin Karasira ukuriye ibikorwa muri PSF yabitangarije The New Times dukesha iyi nkuru.

Faustin Karasira yavuze ko ubwo buryo bwo kutakira amafaranga mu ntoki buzoroshya uburyo bwo kwishyura ndetse bukanarinda imirongo miremire ku miryango yinjirirwamo.

Yagize ati " Turi gukoresha uburyo bunyuranye bwo kwishyura hadatanzwe amafaranga mu ntoki hakoreshejwe smart cards, visa cyangwa master cards kuko twabonye ko bishoboka cyane mu gihugu cyacu kandi byagira akamaro."

Yongeyeho ko amabanki menshi ndetse na kompanyi zikora ibijyanye n’ikoranabuhanga (IT companies) babegereye bakabasaba ko serivisi zabo zakwinjizwa muri ‘system’ y’imurikagurisa rya 2018.

Ati " Banki, kompanyi z’ikoranabuhanga nka AC- Group itanga amakarita ya Tap and Go bose bari kumwe natwe. Niba usanzwe ufite ikarita y’urugendo usanzwe ukoresha uzajya ukozaho winjire. Ibyo kandi bizajya biba bimeze kimwe ku ikarita ya banki cyangwa mobile money ku mafaranga ari muri telefone yawe."

Yunzemo ati " Nta mpamvu nimwe tuzajya dutuma abantu bahora batonze umurongo hanze y’imiryango hasuzumwa amatike, harebwa niba amatike ari aya nyayo cyangwa amakorano. Uyu munsi abanyarwanda bafite uburyo bunyuranye bwo kwishyura hadakoreshejwe amatike."

Intego y’u Rwanda ni uko muri 2024 rwaba rumaze kuba igihugu kidakoresha ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki ‘Cashless Country’. Karasira avuga ko PSF ariyo ikwiriye kuba iya mbere mu gushyira mu bikorwa iyo gahunda. Yavuze ko bagiriye inama abazamurika ko bashyiraho uburyo bwo kwishyura umukiriya atiriwe akoresha amaranga yo mu ntoki.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo