Abayobozi za ba Sacco 200 bashobora gukurikiranwa na RIB

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Koperative (RCA) kiratangaza ko gishobora kuzakurikirana abayobozi bagera kuri 200 bayobora za Sacco, kubera imiyoborere mibi y’imari bashinzwe.

Umuyobozi wa RCA Jean Bosco Harerimana yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko abakekwaho iyo mikorere bari hagati ya 6% na 7% mu bakora muri izi Sacco bagera ku 3.000 bazashyikirizwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bisobanure.

Mu gihugu hose hakorera Sacco 416 zikoresha igishoro cya miliyari 70 FRW, zikaba zifite abakiliya bagera kuri miliyoni 3.3

Harerimana avuga ko iperereza kuri abo bayobozi rije mu gihe hari n’ikibazo cy’ibirarane by’imyenda itarishyurwa igera kuri miliyari 1.7 FRW. Banki Nkuru y’Igihugu ivuga ko izo nguzanyo zigeze kuri 16.3$, zikaba zirenze kure cyane ikigero ntarengwa cya 5%.

Yagize ati " Amenshi muri ayo mafaranga yatanzwe mu buryo butemewe no kuba abakozi bataragiye bakurikirana uko yatangwaga. Raporo twayishyikirije RIB ngo ibikurikirane."

Harerimana avuga ko amakosa menshi yabaye, yatewe n’ubwitabire bwinshi bw’abakiriya ba Sacco, hakiyongeraho no kuba nta koranabuhanga rihagije ryo gucunga imari ya za Sacco.

Ku rundi ruhande, Anastase Kalimunda umucungamutungo wa Sacco Inganzo Ntarabana yo mu Karere ka Rulindo, ati " Ibirarane by’imyenda biterwa n’uko abaturage bagurijwe batishyurira igihe, ariko tukanatekereza ko biterwa no kuba nta koranabuhanga rihari rifasha mu gutanga amakuru ajyanye n’imyenda."

Mu gihe benshi mu bacungamutungo ba Sacco bemeza ko ikoranabuhanga rizagabanya amakosa mu icungamutungo, RCA ivuga ko hakiri imyaka igera kuri ibiri kugira ngo Sacco zose zibe zahurijwe mu ikoranabuhanga.

Ibi byatewe n’uko sosiyete y’Abanyakenya Fintechyari yarahawe isoko ryo gukora porogaramu yo gucunga za Sacco zose yananiwe kuzuza inshingano, bituma ihagarikwa.

Isoko rikazahita rihabwa indi kompanyi kugira ngo irangize ako kazi kari kamaze imyaka ine kadindiye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo