Abayobozi bakuru ba MINUSCA bashimye u Rwanda rwabahaye ingabo z’intangarugero

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu gihugu cya Santarafurika, Parfait Onanga Anyanga aherekejwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique [MINUSCA], Gen Balla Keita bagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba ku cyicaro gikuru cy’Ingabo, Kimihurura.

Ni ibiganiro bagiranye kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2017. Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Parfait Onanga Anyanga yatangaje ko icyari kigamijwe muri uru ruzinduko ari ugushimira U Rwanda ku ruhare rugira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique , anavuga ko baboneyeho no kuganira ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubu butumwa.

Yagize ati " Ubu ni bwo bwa mbere nsuye u Rwanda ndi kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za za Loni muri Centrafrique kuva aho u Rwanda rutangiye kugira uruhare rukomeye mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika.

Byari ngombwa rero ko tuza kuganira na Minisitiri w’Ingabo hamwe n’Umugaba w’Ingabo z’U Rwanda ku ngingo zitandukanye mu bikorwa dufatanya byo kubungabunga amahoro. Icya mbere kibanze twashimiye cyane Guverinoma y’U Rwanda yaduhaye ingabo z’intangarugero mu butumwa bw’amahoro kandi tubashimira uburyo bakora akazi kabo mu buryo bwa kinyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru mu mirimo yose bashinzwe, icyo nicyo cy’ingenzi cyatugenzaga ".

Umuvugizi w’Ingabo z’U Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango yavuze ko muri iyi nama aba bayobozi ku mpande zombi baganiriye uburyo umutekano uhagaze mu gihugu cya Centrafrique muri iki gihe. Yanavuze ko baganiriye no ku biganiro bikomeje ku mpande zombi ku busabe bwa Loni bw’uko U Rwanda rwakongera umubare w’abasirikare rufite muri Santarafurika.

Umuvugizi w’Ingabo z’U Rwanda yanavuze ko Minisitiri w’Ingabo hamwe n’Umugaba Mukuru bashimiye abayoboye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique ku ruzinduko bagiriye mu Rwanda no ku mikoranire myiza iri hagati ya LONI, MINUSCA n’U Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu Intumwa idasanzwe y’Umunyambanga wa Loni muri Ku munsi w’ejo Intumwa idasanzwe y’Umunyambanga wa Loni muri Centrafrique hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique baritabira Inama ya 45 yo ku rwego rw’Abaminisitiri ya Komite Ngishwanama ya Loni ku bibazo by’umutekano muri Centrafrique. Inama irabera muri Serena Hoteli i Kigali.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo