Abantu barimo gukora ibikorwa bishobora gutiza umurindi icyorezo cya COVID-19- Polisi

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturarwanda bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu bikorwa byo kurwanya ikwirakwira rya koronavirusi harimo abatanga amakuru, abubahiriza amabwiriza uko bisabwa ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake bafasha Polisi mu kugenzura iyubahirizwa ryayo.

Cyakora mu bugenzuzi Polisi imaze iminsi ikora yasanze hari bamwe mu bantu badohotse bakarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, aho ni nk’ahahurira abantu benshi harimo amasoko, insengero, ubukwe, ibiriyo, amaresitora, muri za gare n’ahandi hatandukanye hakunze guhurira abantu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yongeye kuburira bamwe mu bantu Leta yahaye uburenganzira bwo kongera gufungura ibikorwa byabo ariko bakaba barenga ku mabwiriza bahawe. Yabibukije ko koronavirusi ntaho yagiye.

Yagize ati " Iri dohoka n’intege nke birimo kugaragara mugihe twese tuzi neza ko Koronavirusi ntaho yagiye, abantu barimo gukora ibikorwa bishobora gutiza umurindi iki cyorezo harimo nko gutegura no gukora ibirori mu ngo, gusura abavandimwe cyangwa inshuti, abafungura utubari kandi tutemerewe gukora, amaresitora n’amahoteri bakira abantu benshi bigatuma amabwiriza atubahirizwa, abakora siporo zitemewe, n’izemewe ariko ntibubahirize amabwiriza, ndetse haracyagaragara abantu benshi bafatwa barengeje amasaha y’ingendo n’abandi bagaragara batambaye udupfukamunwa.”

CP Kabera akomeza avuga ko ibi byose bishobora gutuma imibare y’abanduye icyorezo cya COVID-19 ndetse n’imfu zigikomokaho biri kwiyongera ibi bikaba byadusubiza muri gahunda ya #GumaMuRugo.

Yasabye abaturarwanda gucika ku muco wo gukorera ku jisho bacungana n’abapolisi ahubwo bakumva ko kwirinda COVID-19 biri mu nyungu za buri muntu ndetse no kurengera ubuzima bwa benshi.

Ati " Ntabwo bikwiye ko umuntu uwo ariwe wese yubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo aruko abonye umupolisi, abantu dukwiriye kwirinda gukorera ku jisho kuko atari umuco mwiza. Kurikiza amabwiriza ku mahitamo yawe kuko ari inshingano zawe zo kwirinda no kurinda abandi turengera ubuzima bwacu twese.”

Umuvugizi wa Polisi yongeye kwibutsa abaturarwanda ko COVID-19 nta bushuti cyangwa ubuvandimwe ifitanye n’abantu bityo intwaro ya mbere yo kuyirwanya ni ukwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi kandi neza ukoresheje amazi meza n’isabuni, gusiga intera ihagije hagati yawe na mugenzi wawe, kwirinda ingendo zitari ngombwa,kwirinda kuramukanya uhana ibiganza cyangwa uhoberana no kubahiriza amasaha y’ingendo.

Polisi y’u Rwanda irasezeranya abaturarwanda ko itazahwema gukomeza kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19, inakangurira abaturarwanda gukomeza ubufatanye muri uru rugamba rwo kwirinda no gukumira Koronavirusi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo