Abantu 81 bafatiwe mu tubari

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Gashyantare Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Kamonyi na Gisagara yafashe abantu 81 bari mu tubari banywa inzoga, aba bantu kandi bari barengeje amasaha yo kuba bageze aho bataha. Bafatiwe mu bikorwa bya Polisi ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze harebwa iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Mu Karere ka Kamonyi mu tubari tubiri two mu mirenge ya Mugina na Nyamiyaga hafatiwe abantu 32 naho mu Murenge wa Runda mu tubari tubiri hafatiwe abantu 22. Mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save mu kabari kamwe hafatiwe abantu 27.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo , Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu bose byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Mu mikoranire n’abaturage nibo bagiye baduha amakuru ko hari utubari bazi ba nyiratwo barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bagacuruza inzoga. Abapolisi bagiye mu kabari ka Bangugwira Felix wo mu Murenge wa Save basangamo abantu 27, mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi mu kabari ka Djuma Jean Claude w’imyaka 32 hafatiwemo abantu 18 naho mu Kabari ka Umutoni Uwase Doreen hafatiwe abantu 4. Ni mugihe mu mirenge ya Mugina, Nyamiyaga mu kabari ka Tugirimana Alexis w’imyaka 23 na Ntibiramira Anselme w’imyaka 41 hafatiwe abantu 32.”

SP Kanamugire yakomeje avuga ko bariya bantu 81 bose bafashwe mu masaha ya nijoro nyuma ya saa mbiri bagombaga kuba bageze aho bataha, bari bicaye begeranye nta n’udupfukamunwa bambaye.

Ati “Bariya bantu bari barenze ku mabwiriza yose aherutse gushyirwaho n’inama y’Abaminisitiri ya tariki ya 19 Gashyantare yatangiye kubahirizwa guhera tariki ya 23 Gashyantare. Bose bafashwe baraganirizwa bongera gusobanurirwa amabwiriza icyo avuga ndetse n’impamvu agomba kubahirizwa nyuma bacibwa amande, utubari two twahise dufungwa.”

SP Kanamugire yavuze ko ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 mu Ntara y’Amajyepfo ntibizigera bihagarara , asaba abantu kubahiriza amabwiriza uko yakabaye.

Tariki ya 22 Gashyantare ubwo bwari bucye abaturarwanda bagatangira kubahiriza amabwiriza mashya yari yashyizweho n’inama y’Abaminitiri ya tariki ya 19 Gashyantare, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yari yongeye kwibutsa abaturage ko bagomba kubahiriza amabwiriza yose uko yakabaye ariko cyane cyane bakazirikana ko utubari dukomeza gufunga. Yanibukije abantu ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego batazahwema kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza ariko asaba buri muturarwanda gukurikiza amabwiriza atabihatiwe n’inzego izo arizo zose kuko biri mu nyungu z’ubuzima bwa buri muntu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo