Abantu 37 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze

Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Kanama Polisi yeretse itangazamakuru abantu 37 bafashwe kuva tariki 11 Kanama kugeza ku Cyumweru tariki ya 16, bafashwe batwaye imodoka basinze. Ni mu gihe abandi 6 bafashwe bateraniye mu nzu barimo kunywa inzoga binyuranijwe n’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Beretswe itangazamakuru ku cyicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo. Batandatu bafashwe barimo kunywa inzoga kuri iki cyumeru tariki ya 15 Kanama, cyumweru saa mbiri z’umugoroba mu rugo rwa Ndayishimye utuye mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Ndera, Akagari ka Masoro, Umudugudu wa Masoro. Nta n’umwe wari wambaye agapfukamunwa.

Ndayishimye wari wakiriye abo bantu yemeye amakosa yakoze ayasabira imbabazi.

Ati "Nari kumwe n’abaturanyi banjye turimo gusangira inzoga iwanjye mu rugo nibwo Polisi yaje iradufata. Turabizi ko amakoraniro atemewe usibye ko bitari kunyorohera kubibahisha kuko ni abaturanyi banjye . Hagiye haza umwe umwe tuza kubona twabaye batandatu, twarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 niyo mpamvu mbisabira imbabazi."

Dushimiyimana Josiane umwe mu bafashwe yasabye abantu kumenya ko ibihe turimo bitandukanye n’ibya kera.

Ati "Ibihe by’ubu si nk ’ibya kera Koronavirusi itaraza, buri muntu agomba kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kurwanya iki cyorezo cya COVID-19. Twakoze amakosa kuko twarenze ku mabwiriza, turabisabira imbabazi."

Karera Francois yafashwe ku cyumweru tariki ya 15 Kanama atwaye imodoka yasinze, yemeye amakosa yakoze yo kurenga ku mabwiriza ajyanye n’umutekano wo mu muhanda mugihe byashoboraga guteza impanuka,yasabye imbabazi.

Mbonabucya Innocent yafatiwe i Nyarutarama mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo

Ati "Ndemera ko ibipimo bya Polisi byasanze nanyoye umusemburo, ndagira inama abashoferi bagenzi banjye kujya banywa ibinyobwa bidasembuye ushaka kunywa inzoga akajya ayinywa ageze iwe mu rugo. "

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abarenga ku mabwiriza harimo abatwara ibinyabiziga banyoye inzoga bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bisanzwe bigamije kurwanya impanuka zo mu muhanda, abandi bafatiwe mu makosa yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bafatwa ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Ati" Bariya bantu harimo 37 bafashwe mu minsi 5 kuva tariki ya 11 Kanama kugeza tariki ya 15,bafatiwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bari batwaye ibinyabiziga basinze. Abandi 6 bafashwe bateraniye mu rugo rwa mugenzi wabo barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19."

CP Kabera yakomeje avuga ko Polisi yagize igihe cyo gutanga ubutumwa bwo gukangurira abakoresha umuhanda gufata ingamba ubwabo bakarwanya impanuka zo mu muhanda, ni ubukangurambaga bwamenyekanye nka Gerayo Amahoro, bwabereye hirya no hino mu gihugu. Yavuze ko abatwara ibinyabiziga bashobora gukora impanuka zikabatwara ubuzima cyangwa zigahitana abandi bakoresha umuhanda bakanangiza ibikorwaremezo.

Yibukije abantu ko Polisi ntawe ibuza kunywa inzoga ariko bagomba kumenya ko gutwara wanyoye bibujijwe.

Ati "Polisi ntawe ibuza kunywa inzoga ariko niba wayinyoye ntugomba gutwara ikinyabiziga, abantu bagomba kumenya ko uzanywa inzoga agatwara imodoka azajya amenyekana."

Yakomeje yibutsa abahinduye ingo utubari n’abandi bateranira hamwe banywa inzoga ko ibyo bakora bitemewe kandi bihabanye n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko Polisi yakajije ibikorwa byo kurwanya abatwara ibinyabiziga banyoye inzoga cyangwa barenga ku mabwiriza yo mu muhanda ndetse n’abarenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo