Abamotari n’abo batwaye bagomba kuba barakingiwe Covid-19: Amabwiriza avuguruye

Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye amabwiriza avuguruye yo kwirinda Covid-19, aho abamotari, abanyonzi ndetse n’abagenzi batwara basabwa kuba barakingiwe Covid-19. Ayo mabwiriza azatangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022.

Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose barashishikarizwa kwikingiza byuzuye harimo no guhabwa urukingo rwo gushimangira ku bujuje ibisabwa. Kwikingiza byongerera umubiri ubudahangarwa, bigatuma umuntu adapfa kwandura COVID-19, cyangwa ngo azahazwe na yo kugeza ubwo ajyanwa mu bitaro. Abaturage barashishikarizwa kwipimisha kenshi, ndetse igihe cyose bishoboka, bagakorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga kandi bakarushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose, uhereye ku wa Mbere tariki ya 10 Mutarama 2022, zizongere kuvugururwa mu gihe cy’ibyumweru 2, hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’Ubuzima.

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z’ijoro (09:00 PM).

b. Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu Gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza yInzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

c. Abagenzi bose binjira mu Gihugu bagomba guhita bashyirwa mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa. Abagenzi bose bagomba gupimwa Covid-19 (PCR test) bakigera mu Gihugu, kandi bagomba kongera gupimwa ku munsi wa 3, biyishyuriye, ahantu hagenewe gupimirwa COVID-19.

d. Amashuri azafungura hakurikijwe ingengabihe isanzweho. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangazwa na Minisiteri y’Uburezi.

e. Ibiro by’Inzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi bo mu biro batarenze 15% by’abakozi bose bakorera mu biro.

f. Ibiro by’Inzego z’abikorera (Private offices) bizakomeza, ariko bun rwego rurasabwa gukoresha abakozi batanga serivisi z’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose bakorera mu biro, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakazajya basimburana.

g. Abikorera ku giti cyabo (Business owners) mu Gihugu hose bagomba gukora ku buryo abakozi babo bose baba barikingije COVID-19 mu buryo bwuzuye. Minisiteri y’Ubuzima ishobora gufunga by’agateganyo inyubako zaba iza Leta cyangwa iz’Abikorera mu gihe bigaragaye ko habonetsemo umubare munini w’abanduye COVID-19.

h. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza, bisi zizajya zitwara abantu bicaye gusa bangana na 100% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Amadirishya agomba kuba afunguye kugira ngo imodoka zinjiremo umwuka uhagije. Abatwara imodoka rusange zitwara abagenzi barasabwa gutwara gusa abagenzi bikingije COVID-19. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

i. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Abagenzi bagenda kuri moto n’amagare bagomba kuba barikingije COVID-19 ndetse n’ababatwaye kuri moto n’amagare. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

j. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteri, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

k. Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kuba barikingije byuzuye kandi bakagaragaza ko bipimishije COVID-19 mu masaha 24 mbere y’uko inama iterana.

l. Uretse mu Mujyi wa Kigali, imihango yose ibera mu nsengero igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu. Mu Mujyi wa Kigali, imihango yose ibera mu nsengero igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu. Abitabira amateraniro mu Gihugu hose bagomba kuba barikingije COVID-19 mu buryo bwuzuye.

m. Kwiyakira bijyanye n’ubukwe (wedding-related receptions) birabujijwe. Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 40. Ibi bigomba kubahirizwa mu Gihugu hose. Imihango y’ubukwe ibereye mu rugo ntigomba kwitabirwa n’abantu barenze 20. Abateguye iyo mihango bagomba kubimenyesha Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze iminsi 7 mbere y’uko iba. Abitabiriye ibyo bikorwa bagomba kwerekana ko bikingije mu buryo bwuzuye kandi bipimishije COVID-19 mu masaha 24 mbere y’uko biba.

Aho bishoboka, amakoraniro yose agomba kubera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka uhagije. Abategura ibyo bikorwa bagomba gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

n. Ibirori no kwiyakira bijyanye n’iminsi mikuru itandukanye byose birabujijwe.

o. Ibitaramo by’umuziki, kubyina na konseri (night clubs/live bands/karaoke and concerts) n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro bibereye ahandi hose bibaye bihagaritswe. Konseri zateguwe zizajya zihabwa uburenganzira na RDB.

p. Resitora zizakomeza kwakira abakiriya ariko ntizirenze 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Resitora zakira abakiriya bicaye hanze zemerewe kwakira 75% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Abakiriya bagomba kuba barikingije COVID-19 mu buryo bwuzuye.

q. Utubari tuzakomeza gufungura mu byiciro, hubahirizwa Amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ariko tukakira abatarenze 50% by’ubushobozi bw’aho twakirira abantu. Utubari tugomba gufunga saa mbiri z’ijoro (8:00 PM). Ibi bigomba kubahirizwa mu Gihugu hose. Abakiriya bagomba kuba barikingije COVID-19 mu buryo bwuzuye.

r. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Amabwiriza arambuye yerekeranye na siporo zikorwa n’amakipe y’abakinnyi babigize umwuga azatangazwa na Minisiteri ya Siporo.

s. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms and fitness centers) bizakomeza gufungura mu byiciro. Abitabira siporo ikorewe muri izi nzu bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y’imyaka 12), kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kubyitabira.

t. Koga muri za Pisine (swimming pools), ahakorerwa sauna na massage bizakomeza gufungura mu byiciro. Abitabira ibyo bikorwa bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y’imyaka 12), kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kubyitabira nk’uko bikubiye mu Mabwiriza ya RDB.

u. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 20 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50. Abitabiriye iyo mihango bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 24.

v. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufungura mu byiciro hashingiwe ku Mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo