Abakinnyi 4 n’umutoza Lomami Marcel ni bamwe muri 11 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Umuhango wo kubaha ubwenegihugu bw’u Rwanda wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mata 2018 ku biro by’Akarere ka Nyarugenge. Abahawe ubwenegihugu bose hamwe ni 11.
Abahawe ubwenegihugu bafite inkomoko mu Burundi, Uganda na RDCongo. Abakinnyi bahawe ubwenegihugu barimo Cyiza Hussein ukinira Mukura VS, Lomami Andre ukinira Kiyovu SC,Mashingirwa Kibengo.Jimmy uzwi nka Jimmy Mbaraga ukinira AS Kigali na Peter Otema ukinira Musanze FC. Aba biyongereyeho Lomami Marcel usanzwe ari umutoza wongerera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports. Abandi harimo ukora muri Banki, abarezi ndetse n’abahanzi.
Kagere Meddie ni umwe mu bagombaga guhabwa ubu bwenegihugu ariko ntiyahagereye igihe. Uwari uhagarariye ibiryo by’ abinjira n’abasohoka muri uyu muhango yatangaje ko Kagere Meddie atabashije kuhagera kubera ikibazo cy’indege yagize muri iki gitondo bityo ko azarahira mu kindi cyiciro vuba.
Yagize ati " ...Hari n’abari batunze indangamuntu ariko dusanga batarazifashe mu buryo bunyuze mu mategeko...Hari n’abo twasanze barazifashe mu yandi mazina, tubagira inama bwo gufata ubwenegihugu mu mazina yabo nyakuri, nyuma bashaka bagahindura amazina kuko biremewe. Kuba umunyarwanda ntabwo bigira condition ko ugira amazina ry’irinyarwanda...ubunyarwanda ntabwo bugaragazwa n’izina ... ushobora kuba warabuvukanye cyangwa warabusabwe ukabuhabwa. Ni ubwo buryo 2 bushoboka gusa."
Kayisime Nzaramba, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yatangaje ko 11 barahiriye guhabw ubwenegihugu ari andi maboko Akarere ka Nyarugenge kungutse, abaha ikaze.
Ati " Ni umuhango ukomeye kandi ufite agaciro kuko abanyarwanda twari dufite mu Karere baba biyongereyeho andi maboko. Tubahaye ikaze , mugubwe neza mu gihugu cyanyu cy’u Rwanda by’umwihariko mu Karere kanyu ka Nyarugenge."
Abahawe ubwenegihugu bose uko ari barindwi,barahiriye kuba Abanyarwanda no kubahiriza amategeko igihugu kigenderaho, buri wese yarahiye mu rurimi rumworoheye mu zikoreshwa mu Rwanda.
Ni indahiro yakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, akaba n’umwanditsi w’irangamimerere.
Nyuma yaho bahawe certificat y’ubwenegihugu, bizananyuzwa mu igazeti ya Leta kugira ngo buri muntu wese uzayisoma azabashe kumenya ko aba 11 bahawe ubwenegihugu.
Abahawe ubwenegihugu kuri uyu wa mbere ni 11 mu cyiciro cya 17 kuva mu 2009 u Rwanda rutangiye gutanga ubwenegihugu. Muri iki cyiciro abantu 95 bazahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Peter Otema ategereje kurahira
K. Jimmy yaje aherekejwe n’umunyamabanga mukuru wa AS Kigali akinira
Mugemana Charles ni umwe mu bari muri uyu muhango...yari yaje gusinyira Lomami Andre Fils
Umuhango watangijwe no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Lomami Andre Fils arahira
Lomami Marcel arahira
Peter Otema arahirira ko na we yemeye kuba umwenegihugu w’u Rwanda
Cyiza Hussein arahira
K.Jimmy arahira
Undi uri muri 11 barahiye
Bakimara kurahira, ibyishimo byari byose
Mayor Kansime Nzaramba arahira ko bahawe ubwenegihugu
Lomami Andre ahabwa Certificat
Peter Otema ahabwa Certificat
Cyiza Hussein ahabwa certificat
Uko ari 11 buri umwe yagiye ahabwa Certificat y’ubwenegihugu
11 bahawe ubwenegihugu bafata ifoto y’urwibutso
Ibyishimo byari byinshi kuri Peter Otema