2010-2015: Abagera kuri 1.432 bivurije i Ndera kubera kwangizwa n’Ibiyobyabwenge

Icyumweru Polisi y’u Rwannda yahariye gushishikariza umuturage gukumira ibyaha cyashojwe kuri uyu wa 13 Ukuboza 2018 buri wese asabwa kugira uruhare mu gutanga amakuru agamije gukumira ibyaha.

N’ubwo muri rusange umutekano umeze neza, Polisi y’u Rwanda isaba buri wese gukumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa, inda ziterwa abana na ruswa bikomeje kubangamira imibereho myiza y’umuturage n’iterambere ry’igihugu.

Ubwo abatuye akarere ka Nyarugenge bahuriraga kuri sitade ya Nyamirambo ahasorejwe icyumweru Polisi yahariye kwibutsa umuturage uruhare rwe mu gukumira ibyaha, Assistant Commission of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga yabasabye gukomeza ubushake bagaragaza bwo kwicungira umutekano.

Yavuze ko hari ibyaha bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’igihugu, asaba buri wese kubishakira umuti atanga amakuru yaho abikeka.

Yagize ati “Ikibazo cy’ibiyobyabwenge, ihohoterwa, inda ziterwa abana , ruswa n’ibindi binyuranyije n’amategeko birabangamye cyane, niyo mpamvu dukwiye kubirwanya dufatanyije kuko bitwangiriza abantu n’igihugu.”

Kuva mu mwaka wa 2000 abanyarwanda bagiye bagaragaza ubushake bwo gufatanya na Polisi kurwanya ibyaha no kwicungira umutekano binyuze mu gutanga amakuru afitanye isano n’igishobora guteza umutekano muke.

Abagera ku bihumbi 14 bibumbiye muri komite zo kwicungira umutekano (CPCs) naho abagera ku bihumbi 26 bari mu ihuriro ry’urubyiruko rwiyemeje gukumira no kurwanya ibyaha ndetse hirya no hino haravuka amatsinda menshi agamije kurwanya ibyaha byiganjemo ibiyobyabwenge n’ihohoterwa.

Polisi ivuga ko icyaha cy’ibiyobyabwenge cyahagurukiwe ku bufatanye n’inzego zose kuko abarenga ibihumbi bine (4000) bafatiwe mu byaha by’ibiyobyabwenge bashyikirijwe inzego zibishinzwe ngo zibakurikirane ndetse hashyirwaho n’ibihano bikomeye bihabwa uwahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC yo kuva 2010 kugeza 2015 yerekana ko ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza ubwonko bw’ababikoresha kuko ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera byakiriye abagera 1.432 bangijwe n’ibiyobyabwenge.

Ni umubare wagiye wiyongera kuko 2016 hagaragaye abafite ibibazo biterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge 2804, mu gihe ingamba zashyizweho zo kurwanya ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano zishobora kwangiza ubuzima bw’uzinywa zatanze umusaruro muri 2017 baragabanuka bagera 1960.

Muri iki cyumweru kandi Polisi yibukije abaturage uburenganzira bwabo bwo guhabwa serivisi nk’uko amategeko abiteganya, nta kiguzi na kimwe batanze kuzitangirwa ubuntu, basabwa gutanga amakuru yaho bananizwa guhabwa serivisi kugira ngo babanze batange ruswa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo