Mu Rwanda

Nyamagabe : Umumotari yafashwe atwaye ibiro 11 n’udupfunyika 1,937 by’urumogi

Ku uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena abapolisi bakorera mu Karere ka Nyamagabe bafashe umumotari witwa Bicamumpaka Jean Bosco wari uhetse umugenzi utwaye urumogi rungana n’ibiro 11 n’udupfunyika twarwo 1,937. Umugenzi yacitse aracyarimo gushakishwa naho umumotari na moto arafatwa, bari bavuye mu Murenge wa Mushubi berekeza mu Murenge wa...

Amashuri yafunzwe...Gutaha ni saa Kumi n’ebyiri muri tumwe mu turere n’Umujyi wa Kigali

Hashingiwe ku mibare y’abandura COVID-19 ikomeje kwiyongera ndetse na virusi igenda yihinduranya mu bice bitandukanye by’isi, Guverinoma yafashe ingamba ziyongera ku zari zisanzwe mu rwego rwo kurushaho gukumira ubwiyongere bwa COVID-19. Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa guhera ku itariki ya 1 Nyakanga 2021 mu Mujyi wa Kigali no...

CP Christophe Bizimungu yatangiye imirimo yo kuyobora abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Central Africa

Kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kamena nibwo umunyarwanda, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu yageze mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa aho agiye mu mirimo yo kuyobora Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL) igizwe n’abapolisi baturuka mu mahanga bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu (MINUSCA). Umwanya...

Kicukiro:6 bafatiwe muri Sauna iri mu rugo rw’umuturage

Kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kamena mu rugo rw’umuturage witwa Gasana Vincent utuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe Polisi yahafatiye abantu 6 bari mu bikorwa binyuranijwe n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Bafashwe bari muri Sauna iba mu rugo rwa Gasana Vincent mu ngihe nyamara kuva tariki ya 21 Kamena amabwiriza...

Kicukiro: Abantu 14 barimo uwanduye COVID-19 Polisi yabafatiye muri Sauna

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena ahagana saa munani z’amanywa nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 13 bari muri Sauna n’ undi umwe ufite ubwandu bwa COVID-19 wari muri resitora ifatanye na Sauna. Bafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga. Bafashwe mu gihe amabwiriza y’inama...

Ingendo zihuza uturere n’iziduhuza na Kigali zirabujijwe....Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 21 Kamena 2021

Ku wa Mbere, tariki ya 21 Kamena 2021, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Kamena 2021. 2. Nyuma yo kubona ko imibare y’abandura COVID-19 ikomeje...

Abashoferi 26 bafashwe batwaye basinze

Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 26 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha ndetse bamwe banarengeje isaha ya saa tatu yo kuba bageze aho bataha nk ’uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abivuga. Igikorwa cyo kubereka itangazamakuru cyabereye ku kicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge mu...

Kigali: Abantu 88 bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 88 bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe bw’uwitwa Buregeya Saidi Codo w’imyaka 34 na Nyampundu Thausie. Bwari bwabereye mu busitani bwitwa "Green Mountain Biking Garden" ahazwi nko kwa Hadj Farouk buherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo, akagari ka...

Polisi yerekanye umumotari uherutse kugaragara atwaye umugenzi uhetse umwana mu buryo buteye impungenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena yeretse itangazamakuru umumotari witwa Nzayisenga Vedaste w’imyaka 38, uyu mumotari ni we wari utwaye kuri Moto abagenzi barenze umwe yanabavanze n’ibintu aho umugore yari atwaye yagaragaye mu mafoto ahetse umwana mu buryo budasanzwe nk’uko bigaragara mu...

COVID19: Hoteli na resitora zashyiriweho amabwiriza yihariye zifite impungenge zo kubura abakiliya

Abagana n’abafite hoteli na resitora zashyizwe ku rutonde rw’izisabwa kwakira abakiliya no gukoresha abakozi ari uko babanje kwipimisha, baravuga ko bishobora kubagora kubishyira mu bikorwa. Ni amabwiriza atangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa gatanu tariki 18 Kamena 2021. Ni icyemezo kireba hoteli 4 z’inyenyeri 5 na resitira 11 zigomba...

0 | ... | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | 120 | ... | 1720