Mu Rwanda

Karongi: Polisi yafashe abantu babiri bamburaga abaturage biyita abasirikare

Ku mugoroba wa tariki ya 06 Nyakanga abapolisi bakorera mu Karere ka Karongi bafashe uwitwa Niyoyita Jean Pierre w’imyaka 28 na Ntambara Fred w’imyaka 48, bafashwe bamaze kwambura abaturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 55 biyita abasirikare nyamara barirukanywe mu ngabo z’u Rwanda. Bafatiwe mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari...

Imodoka 17 zafashwe zikuye abantu muri Kigali zibajyana mu Ntara

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yibukije abaturarwanda muri rusange ko nta mushoferi wemerewe kuvana umuntu mu Mujyi wa Kigali amujyana mu zindi Ntara cyangwa ngo amuvane mu Karere amujyane mu kandi adafite uruhushya rutangwa na Polisi y’u Rwanda. CP Kabera abisubiyemo nyuma y’ibikorwa bya Polisi...

Abashoferi 4 bafashwe barimo kuvana abagenzi muri Kigali babajyana mu Ntara

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nyakanga Polisi y’u Rwanda ku biro bya Polisi mu Karere ka Rwamagana yeretse itangazamakuru abashoferi bane batwara abagenzi mu modoka ntoya. Bafashwe barimo kuvana abantu mu Mujyi wa Kigali babajyana mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba. Bafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga bafatanwa abagenzi 14,...

Huye: Polisi yafashe abacyekwaho kwiba amafaranga y’umuturage bamaze kumusindisha

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye k’ubufatanye n’abaturage bafashe abantu batatu bari bamaze ibyumweru bibiri bashakishwa bacyekwaho kwiba umuturage amafaranga nyuma yo kumusindisha. Abafashwe ni Mutesi Grace w’imyaka 24, Iradukunda Elyse w’imyaka 21 na...

Ngororero: Abaturage babiri bafatanwe toni y’amabuye y’agaciro

Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Nyakanga yafashe Munyentwari Theophile w’imyaka 44 n’umukozi we Ntegeyimana Simeon w’imyaka 32. Bafatanwe toni y’amabuye y’agaciro azwi ku izina rya Bilure, bafatiwe mu Murenge wa Muhororo mu Kagari ka Rugogwe mu Mudugudu wa Nganzo. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara...

Nyarugenge: Polisi yaburijemo ibirori byari byateguwe n’urubyiruko

Ku mugoroba wa tariki ya 04 Nyakanga Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge yafashe urubyiruko rw’abasore n’inkumi 19 bari bateguye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo. Babiteguye barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19,bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo. Bafatiwe mu rugo rwa Mugabo Debon wari...

Huye: 17 bafatiwe muri Resitora bikingiranye bayihinduye akabari

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba yafatiye muri Resitora y’uwitwa Nshimiyimana Anatole bakunze kwita King w’imyaka 43 abantu 17 bayihinduye akabari bikingiranye barimo banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda no kurwanya...

Kicukiro: Abantu 12 bafatiwe muri Motel banywa inzoga

Kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Nyakanga saa kumi n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba (16h15) Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 12 bari muri Mojo Palace Motel iherereye mu Mudugudu wa wa Uwabarezi, Akagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro begeranye barimo banywa barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19. Aba...

Rulindo:Abayobozi babiri b’Utugari bafatiwe mu kabari

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Nyakanga mu masaha atandukanye Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Gicumbi mu Murenge wa Rwamiko n’Akarere ka Rulindo mu Murenge wa Ntarabana k’ubufatanye n’inzego z’ibanze zikorera muri iyo mirenge bafatiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari babiri aribo Rurangirwa Jerome w’imyaka 45 na...

Nyarugenge: Umushoferi yafashwe ajyanye abagenzi mu Karere ka Musanze

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yo mu bwoko bwa Coaster yari itwawe na Ndayisaba Daniel w’imyaka 35 yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kanyinya atwaye abagenzi batanu abajyanye mu Karere ka Musanze. Abo yari atwaye ni Uwiringiyimana Dativa w’imyaka 20, Manikuze...

0 | ... | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | ... | 1720