Mu Rwanda

Kigali: Polisi yerekanye abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kanama ku kicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo Polisi yeretse itangazamakuru abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Aba bose bafashwe mu masaha ya nijoro kuva tariki ya 26 Kanama kugeza mu ijoro rya tariki ya 29 Kanama. Nsengiyumva Mutangana...

Nyamasheke: Polisi n’izindi nzego batwitse ibiro 188 by’urumogi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama Polisi ku bufatanye n’izindi nzego zirimo iz’umutekano batwitse ibiro 188 by’urumogi. Uru rumogi rwatwikiwe mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Ruharambuga, Akagari ka Ntendezi, Umudugudu wa Kacyiru. Rwafatiwe mu bikorwa bya Polisi bigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu baturage. Biriya biro 188 byafatanwe...

Benshi bakomeje gufatwa batwaye basinze

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 16 yafatiye mu Mujyi wa Kigali batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Bamwe muri abo bashoferi bemereye itangazamakuru ko bari basomye ku bisindisha ariko bagahakana ko batari basinze. Igikorwa cyo kwerekana aba bashoferi cyabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa...

Kamonyi: Umuryango utishoboye washyikirijwe inzu wubakiwe na Polisi y’u Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama Polisi y’u Rwanda yashyikirije Sumwiza Sylivain w’imyaka 75 n’umufasha we Ntabahweje Agnes w’imyaka 66 n’abana babo 2 inzu yabubakiye nk’umuryango utishoboye. Iyi nzu iherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe, Umudugudu wa Ruvumura. Iyi nzu ifite n’izindi...

Imwe mu myanda iva mu baturage izajya ibyazwa umusaruro

Minisiteri y’ibidukikije yatangaje ko mu bihe biri imbere imwe mu myanda iva mu baturage, izajya igurwa n’amasosiyete ayibyaza umusaruro, mu gihe byari bimenyerewe ko ari abaturage bishyura kugira ngo iyi myanda ibavire mu ngo cyangwa aho bakorera. Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali kimwe no mu yindi usanga imodoka zikusanya imyanda ziyijyana mu...

Abantu 46 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Kanama Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 46 bafashwe kuva taliki ya 20 kugeza 21 Kanama batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Mu bafashwe harimo abantu 33 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali na 13 bafatiwe mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi. Aba bafashwe bari muri benshi baba bapimwe n’abapolisi bagasanga...

Kigali: Bamwe mu baherutse gukorera ibirori kwa Kimenyi Yves beretswe itangazamakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama Polisi yeretse itangazamakuru umukinnyi w’umupira w’amaguru, Kimenyi Yves n’abandi bantu baherutse kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bakorera ibirori mu rugo rwa Kimenyi Yves. Igikorwa cyo kubereka itangazamakuru cyabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo. Aganira...

Abageni bakurikiranyweho gukoresha ibisubizo bya Covid-19 by’ibihimbano

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yerekanye abagabo batatu n’umugore umwe batawe muri yombi bakurikiranyweho gukoresha ibisubizo by’ibihimbano bya Covid-19. Abo uko ari 4 bafashwe barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19 barahimbye ubutumwa bugufi bugaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19 ari bazima kandi ntabyo bakoze. Batatu...

Amb. Joe Habineza yitabye Imana

Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa Siporo n’Urubyiruko mu Rwanda akaba n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria yitabye Imana azize uburwayi. Joseph Habineza wigeze kuba Minisitiri w’umuco na Siporo yitabye Imana ku myaka 57, amakuru atangwa n’abo mu muryango we aravuga ko yaguye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 20 Kanama 2021, aho yari...

Ngororero: Babiri bafashwe bacyekwaho kwambura abaturage babizeza ko hari umushinga uzabafashiriza abana

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Kanama ku bufatanye n’abaturage Polisi yafashe Kangabe Margarita w’imyaka 58 na Mukamukomeza Dorothe w’imyaka 35, bafashwe nyuma yo kwambura abaturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 85. Aba bombi bashukaga abaturage bababwira ko hari umushinga wabatumye kwandika abana ngo uzabafashe kwiga, umubyeyi kugira ngo...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 1720