Mu Rwanda

Bafatanwe ibikoresho bakoreshaga amadorali y’amahimbano

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego zikorera mu Karere ka Rubavu bafashe abantu Barindwi bacyekwaho ubwambuzi bushukana no gukoresha amadorali y’amahimbano. Abafashwe ni uwitwa Ndacyayisenga Jean claude w’imyaka 44, Zirarushya Francois w’imyaka 46, Ndarihumbye Onesphore w’imyaka 44 na...

Polisi yerekanye uwakoraga impapuro mpimbano akita abantu abakozi ba Leta

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri Polisi yafashe ucyekwaho kwandika abantu Batatu abita abakozi nyamara ataribo (baringa) agamije kugira ngo bajye babona serivisi z’ikigo cy’Igihugu cy’ubwinshingizi (RSSB). Abo bantu nabo uko ari Batatu nabo Polisi yarabafashe, bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bitandukanye byabereye mu turere twa Gasabo na...

Kigali: Polisi yerekanye ucyekwaho gucura inyandiko zigaragaza ko umuntu yakingiwe COVID-19

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera mu Karere ka Gasabo Polisi yeretse itangazamakuru uwitwa Safari Habimana w’imyaka 27. Yafashwe acyekwaho gukora inyandiko mpimbano zigaragaza ko Uwera Vanessa yikingije icyorezo cya COVID-19. Safari yari asanzwe ari mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu kigo...

Abatwara ibinyabiziga baributswa ko bitagombera kunywa ibisindisha byinshi kugira ngo urenze ibipimo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nzeri Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 40 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, berekaniwe ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo. Bose bafashwe barengeje igipimo cya 0.8 cya Alukolo ariko bo bakavuga ko bari basomye gakeya cyane katakagombye kugaragara....

Nyanza :Polisi yagaruje moto yari yibwe

Abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza bagaruje moto y’uwitwa Habimana Janvier nyuma y’amasaha 7 yibwe uwo yari yarayihaye ngo ayikoreshe ajye amwishyura amafaranga. Yibwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga. Iyi moto yafatanwe uwitwa Hakizimana Damascene w’imyaka 20, yafashwe tariki ya 3 Nzeri ifatirwa mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa...

Polisi irakangurira abashoferi kwitwararika muri ibi bihe by’imvura

Muri uku kwezi kwa Nzeri haba hatangiye igihe cy’umuhindo, nk’uko bikunze kujya bigaragara iki gihe kirangwa n’imvura nyinshi kandi irimo umuyaga mwinshi n’amahindu. Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abaturarwanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kwitwararika cyane bakirinda impanuka zishobora guturuka kuri iryo hindagurika...

ACP Rugwizangoza wari mu buyobozi bwa UNMISS, yasoje inshingano ze

Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri abapolisi bari mu butumwa bw ’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo basezeye Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga warangije ishingano ze zijyanye no kuba yari ashinzwe abakozi muri UNMISS. Ni imirimo yari amazemo imyaka ibiri n’igice, uyu mwanya ni uwa...

Amasaha yo gutaha yashyizwe saa yine

Ku wa Gatatu, taliki ya mbere Nzeri 2021, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y ‘u Rwanda, Paul Kagame. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 no ku wa 18 Kanama 2021. 2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba...

Dr. Bizimana yagizwe Minisitiri, Busingye agirwa Ambasaderi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi mu myanya imwe n’imwe, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe. Dr. Bizimana Jean Damascene wagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ikaba ari Minisiteri Nshya yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 14...

Baracyekwaho kunyereza imisoro bifashishije ibigo by’ubucuruzi bya baringa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Kanama ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i mu Karere ka Gasabo Polisi yeretse itangazamakuru uwitwa Nsengumukiza Patrick w’imyaka 42 na Karangwa Benoit w’imyaka 46. Baracyekwaho ubufatanye mu guhimba ibigo by’ubucuruzi bitabaho bagamije kunyereza imisoro, bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge,...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 1720