Mu Rwanda

Umuhanda Kanogo -Rwandex -Prince House nawo watangiye kwagurwa

Imirimo yo kwagura ibilometero 54 by’imihanda bizagira ibice bine aho kuba bibiri nkuko byari bisanzwe, irarimbangije. Nyuma y’ umuhanda uva kuri ‘Rond-Point’ yo mu Mujyi wa Kigali kugera mu Gatsata wabanje gukorwa, kuri ubu n’umuhanda uva mu Kanogo ukanyura Rwandex ukomeza kuri Prince House i Remera umaze iminsi utangiye kwagurwa. Kugeza ubu...

Kicukiro: Abagore 2 bafatanywe imifuka 6 y’urumogi

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Emmanuel Hitayezu. Photo:RNP Mu mukwabu wakorewe mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere tariki 13 Werurwe 2017, wasize abagore 2 bafatamwe imifuka 6 y’urumogi. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Emmanuel Hitayezu yavuze ko iyi mifuka 5...

Ibyo Sophie Turner ukina muri ‘Game of Thrones’ yabonye mu Rwanda byamushenguye umutima - VIDEO

Sophie Turner wakinnye muri filime y’urukurikirane ya ’Game of Thrones’ aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda aho yari yaje kureba ibikorwa by’abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Uyu mukobwa w’imyaka 21 yasubiye mu Bwongereza afite agahinda k’ibyabaye mu Rwanda, asaba abantu bose gushyigikira ibikorwa by’abagore bahuye...

Nyabihu : Umumotari yafatanwe inzoga zitemewe za ‘Blue sky’ azambariyeho

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu itangaza ko ku itariki ya 10 Werurwe ahagana saa yine z’amanywa, aribwo yafashe umumotari witwa Nturanyenabo Jean Bosco w’imyaka 25 ahetse mu mugongo we amapaki 360 y’inzoga itemewe ya ’Blue sky’. Ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mukamira. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’u...

Harvard University : Perezida Kagame yasobanuye imvano y’iterambere ry’u Rwanda

Perezida Kagame ari mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yatanze ibiganiro 2 muri Kaminuza ya Harvard, agaragaza imwe mu mvano y’iterambere ry’u Rwanda. Kuri uyu wa gatanu tariki 10 Werurwe 2017 nibwo Perezida Kagame yatanze ibiganiro 2 muri Kaminuza ya Harvard. Ikiganiro cya mbere yagitanze mu ishuri ryigisha ubucuzi rya...

Israël igiye gushora amafaranga asaga miliyari 2 mu buhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto

Leta ya Israël igiye gushora miliyoni 2.5 z’amadorali ya Amerika (asaga gato miliyari 2 FRW) mu ishingwa ry’ikigo cy’icyitegererezo cy’ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto(centre d’excellence en horticulture) kizafasha abahinzi bo mu Rwanda kuzamura ubumenyi mu buhinzi bwabo ndetse n’umusaruro. Ikinyamakuru Ecom News Med dukesha iyi nkuru gitangaza ko...

Imyanzuro y’Umwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru b’igihugu

Kuva ku itariki ya 25 Gashyantare kugeza ku ya 02 Werurwe 2017, mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro, habereye Umwiherero wa 14 w’Abayobozi. Uyu Mwiherero wayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Mu ijambo rye ritangiza Umwiherero, yashimiye abayobozi ku ruhare bagira mu Iterambere Igihugu...

Madame Jeanette Kagame yatanze umukoro ku ‘bibazo by’ingutu byugarije umuryango’

Madamu Jeanette Kagame arasaba ko mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore mu mwaka utaha wa 2018 haba hari intambwe imaze guterwa mu kurandura ibibazo bitandukanye byugarije umuryango. Ni umukoro Jeanette Kagame yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2016, ubwo yifatanyaga n’ibihumbi by’abatuye mu Karere ka Nyabihu bari bakoraniye ku...

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri Trump n’icyo abona ahishiye Afurika

Perezida Kagame yavuze ko isi idakwiriye gutangazwa n’uko umugabane wa Afurika nanubu utaramenya uko imikoranire ya Amerika na Afurika izaba imeze ku butegetsi bwa Perezida Donald Trump kuko n’Abanyamerika ubwabo bari kugerageza gusobanukirwa n’icyo ubutegetsi bwe buzabagezaho. Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Werurwe...

Gukoresha Igiswahili bizakomeza ubuvandimwe bw’abatuye ibihugu by’Iburasirazuba- Kagame

Kuri uyu wa mbere tariki 6 Werurwe 2017 nibwo Perezida Kagame yatangije inteko rusange y’abadepite bagize inteko ishingamategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EALA), yatangiye imirimo yayo i Kigali. Iyi nteko ishinga amategeko izamara iminsi 14 yiga ku ngingo zitandukanye ariko ikazibanda ku itegeko rigenga uburinganire n’iterambere...

0 | ... | 1650 | 1660 | 1670 | 1680 | 1690 | 1700 | 1710 | 1720 | 1730 | 1740