Mu Rwanda

Gukoresha Igiswahili bizakomeza ubuvandimwe bw’abatuye ibihugu by’Iburasirazuba- Kagame

Kuri uyu wa mbere tariki 6 Werurwe 2017 nibwo Perezida Kagame yatangije inteko rusange y’abadepite bagize inteko ishingamategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EALA), yatangiye imirimo yayo i Kigali. Iyi nteko ishinga amategeko izamara iminsi 14 yiga ku ngingo zitandukanye ariko ikazibanda ku itegeko rigenga uburinganire n’iterambere...

Donald Kaberuka yashimiye Dr Dlamini Zuma usoje manda yo kuyobora komisiyo ya AU

Muri uku kwezi kwa Werurwe nibwo Dr Nkosazana Dlamini Zuma ari gusoza manda ye yo kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU. Umunyarwanda Donald Kaberuka yashimiye zuma kubw’ibikorwa by’indashyikirwa yagezeho mu gihe yamaze ayobora iyi komisiyo. Dr Nkosazana Dlamini Zuma wo muri Afurika y’Epfo yatorewe kuyobora iyi komosiyo...

Igiciro cya ’Essence’ cyazamutse

RURA , Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imwe mu mirimo ifitiye igihugu akamaro, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda. Igiciro cya Essence cyavuye ku mafaranga 970 FRW kuri litiro, ubu ikaba iri kugura 1022. Ni ukuvuga ko iki giciro cyazamutseho agera ku mafaranga 52. Iki giciro kizatangira gukoreshwa guhera kuri...

Nyuma ya ‘Camera’ zo ku muhanda, Stade Amahoro nayo yashyizweho izicunga umutekano- AMAFOTO

Ku mutekano wari usanzwe ucungirwa kuri Stade Amahoro i Remera, kuri ubu hamaze kongerwaho indi ngabo ya ‘Camera ‘ zicunga umutekano. Kuri uyu wa kane tariki 02 Werurwe 2017 nibwo kuri Stade Amahoro hongeweho ‘Camera’ 2 zicunga umutekano wo ku marembo manini aherereye ahazwi nko mu ‘migina’. Ushinzwe umutekano wo ku marembo ya Stade yatangarije...

Umujyi wa Kigali uri gutanga 50.000 FRW ku muntu utanga amakuru y’ahubakwa mu kajagali

Parfait Busabizwa umuyobozi ushinzwe ubukungu n’imari mu mujyi wa Kigali Umujyi wa Kigali washyizeho igihembo cya 50.000 FRW ku muntu wese uzatanga amakuru y’ahantu hari kubakwa mu kajagali. Ibi Umujyi wa Kigali wabikoze mu rwego rwo guca imyubakire iri mu kajagari. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 28 Gashyantare...

MU MAFOTO: Uko imirimo yo kwagura umuhanda ‘Rond-Point’ – Gatsata iri kugenda

Imirimo yo kwagura ibilometero 54 by’imihanda bizagira ibice bine aho kuba bibiri nkuko byari bisanzwe, irarimbangije. Umuhanda uva kuri ‘Rond-Point’ yo mu Mujyi wa Kigali kugera mu Gatsata niwo wabanje gukorwa. Undi muhanda ugomba gukorwa ni uva mu Kanogo ukanyura Rwandex ukomeza kuri Prince House i Remera. Byose hamwe bingana na kilometero...

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite amateka yihariye , agira icyo asaba abayobozi

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda rusange, kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017, Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro umwiherero wa 14 w’abayobozi b’igihugu. Umwiherero w’uyu mwaka uzamara iminsi 5 ubera mu kigo cya gisirikare i Gabiro, mu Karere ka Gatsibo.Abayobozi bazakorera mu matsinda basuzume ibimaze kugerwaho mu ngeri...

Gako:Perezida Kagame yambitse ipeti rya ‘Sous-Lieutenant’ abasirikare 478

Kuri uyu wa kane tariki 23 Gashyantare 2017, Perezida wa Republika Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’ingabo w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yambitse amapeti abasirikare 478 barangije imyitozo bamazemo umwaka n’amezi arindwi. Ni imyitozo aba basirikare bakoreraga mu ishuri rikuru rya gisirikare i Gako. Aba basirikare bambitswe ipeti...

Uwabyaye impanga ku myaka 20 akava mu ishuri, arakebura abangavu ku ‘gusamara kwateye’

Yiteguraga gukora ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa Gatatu w’icyiciro rusange (Ordinary Level/Tronc Commun) ariko inzozi yari afite zo gukurikirana mu mwaka wa kane ishami ry’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB) zajemo kidobya nyuma y’uko atewe inda y’impanga. Uwo ni Honorine Umutesi, ubu ufite imyaka 21, akaba umubyeyi w’abana babiri...

Pascal Nyamurinda ni we watorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

Pascal Nyamurinda ni we watorewe kuyobora Umujyi wa Kigali, atsinze Umuhoza Aurore bari bahanganye kuri uwo mwanya ku majwi 161 kuri 35 n’uko Kigalitoday dukesha iyi nkuru ibitangaza. Nyamurinda ufite imyaka 54, yahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu mu Rwanda (NIDA). Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo yamugiriye icyizere...

0 | ... | 1630 | 1640 | 1650 | 1660 | 1670 | 1680 | 1690 | 1700 | 1710 | 1720