Za tingatinga zihinga n’amamodoka ya Robert Mugabe bigiye gutezwa cyamunara

Ikinyamakuru Herald cyegamiye leta muri Zimbabwe kimenyeshya ko imodoka ndetse n’ibikoresho byo mu mirimo y’ubuhinzi-bworozi bya Robert Mugabe wahoze ayobora biratezwa cyamunara.

Cyamunara iba kuri uyu wa gatandatu ngo ni ikimenyetso cy’ibibazo by’ubukungu umuryango wa Mugabe ubu urimo.

Itangazo rya cyamunara ryasohotse kuri uyu wa kane mu bitangazamakuru muri iki gihugu rivuga ko mu bizagurishwa harimo imodoka 30 zirimo za Mercedes Benz C-class limousine na za Ford Rangers.

Muri cyamunara kandi bazagurisha ibikoresho by’aho akorera ubuhinzi n’ubworozi hitwa Gushungo Dairy Farm birimo imashini zihinga n’ibindi bikoresho byinshi by’uyu mwuga.

Herald imenyesha ko impamvu y’iyi cyamunara itatangajwe, ariko imari ngari y’umuryango wa Mugabe imaze iminsi iri mu bibazo mu nkiko kubera imyenda itarishyuwe.

Mugabe w’imyaka 95, yamaze imyaka 37 ku butegetsi abuhirikwaho mu 2017 ku gitutu cya rubanda cyatumye ingabo zimuvanaho, asimburwa n’uwari amwungirije batavugaga rumwe, Emmerson Mnangagwa.

Mu cyumweru gishize Mnangagwa yavuze ko Robert Mugabe ubu yagiye kwivuriza muri Singapore.

Umugore we Grace Mugabe yibukwa cyane mu buzima bw’igiciro gihambaye no guhahira ibihenze cyane mu maduka akomeye i Paris, Dubai cyangwa New York.

Abigaragambije mu 2017 bashinjaga ubutegetsi bwa Mugabe, n’umuryango we by’umwihariko, kuzahaza ubukungu bw’igihugu abantu bagatindahara mu gihe umuryango we ubayeho mu buzima bwo gusesagura.

Source:BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo