Uwahoze ari Minisitiri wa Israel araregwa kunekera Iran

Gonen Segev wabaye Minisitiri w’ingufu n’ibikorwa remezo muri Israel kuva mu 1995 kugera mu 1996 yamaze gutabwa muri yombi.Leta ye iramukekaho ibyaha byo kunekera umwanzi, Iran mu gihe cy’intambara.

Iigo cy’ubutasi bw’imbere mu gihugu, Shin Beth nicyo cyabitangaje mu itangazo cyashize ahagaragara.

Shin Beth ikeka ko Iran yaba yarahaye Gonen Segev akazi ko kuyinekera mu 2012. Nyuma yahoo, Gonen Segev yaba yarahuriye na ba maneko ba Iran mu bihugu bitandukanye, abaha amabanga ku birebana n’imikorere n’imiterere y’inzego z’umutekano wa Israeli.

Si ubwa mbere ariko Gonen Segev agiranye ibibazo n’ubutabera. Mu 2004 yakatiwe gufungwa imyaka itanu kubera gucuruza ibiyobabyabwenge.

Gonen Segev afite imyaka 62. Uretse kuba yarabaye Minisitiri, yigeze no kuba umudepite. Yabaye kandi umupilote wo mu ngabo zo mu kirere, anazibera kapiteni . Le monde itangaza ko yanize amasomo ajyanye n’ubuvuzi. Iran ashinjwa kunekera niwo mwanzi wa mbere Israel ifite kugeza ubu.

Hashize ibyumweru Gonen Segev afashwe ariko itangazo rihamya ifatwa rye ryashyizwe hanze tariki 18 Kamena 2018. Gonen Segev yafatiwe muri Guinée équatoriale nyuma y’uko Polisi ya Israel ibisabye abayobozi b’icyo gihugu ko batamwemerera kwinjira mu gihugu cyabo, nyuma ahita asubizwa muri Israel.

Ku itariki 15 Kamena 2018 nibwo Parike yo muri Jérusalem yari yamaze gutunganya ikirego gikubiyemo ibyaha aregwa. Arashinjwa kunekera igihugu cyo hanze kandi gifatwa nk’umwanzi wa Israel kandi no mu gihe bari mu ntambara.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo