Urujijo ku hantu Robert Mugabe azashyingurwa

Umurambo wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe witezwe gusubira mu gihugu ku wa gatatu w’iki cyumweru ndetse leta yemeje ko umuhango wo kumushyingura uzaba mu gihe cy’iminsi ibiri mu mpera y’iki cyumweru.

Mugabe yapfiriye mu bitaro byo muri Singapour ku wa gatanu w’icyumweru gishize, afite imyaka 95.

Ubu bisa nkaho hari ukutumvikana hagati y’abo mu muryango we na leta ya Zimbabwe ku hantu Mugabe wategetse iki gihugu imyaka 37 akwiye gushyingurwa.

Bamwe muri benewabo barashaka ko ashyingurwa ku ivuko mu cyaro cya Katuma mu ntara ya Mashonaland West, iri kuri kilometero 80 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Harare.

Nyinshi mu ntwari za Zimbabwe , abarwanyije ubutegetsi bwa ba nyamucye b’abazungu bashyinguye mu rwibutso rw’intwari ruri mu nkengero ya Harare.

Mu marembo y’urugo rwo mu cyaro rwa Mugabe, kuri ubu rusigaye rurindwa n’ushinzwe umutekano umwe, ejo ku cyumweru hateraniye abakora ikiriyo babarirwa mu icumi.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko bari bicaye mu matsinda mato, bavuga bucece nk’abongorera. Wumvaga ari nkaho bahangayitse ko ibintu bitameze uko babyifuzaga.

Muri kimwe mu byumba, abasheshe akanguhe n’abakuru b’imiryango bari barimo gufata icyemezo cyaho uwo munyapolitike akwiye gushyingurwa.

’Yapfanye agahinda’

Mwishywa we witwa Leo Mugabe, yahakanye ko hari ukutumvikana hagati y’abo mu muryango wa Mugabe na leta, ariko yemera ko nyirarume yapfanye agahinda nyuma yo guhirikwa mu 2017.

Yagize ati "Yari ashavuye. Ushobora kwibaza abantu wizeraga , abantu bakurindaga, bakwitagaho, abashinzwe umutekano baguhinduka. Yari ashavuye cyane kandi byagabanyije umurage we".

Padiri Fidelis Mukonori, wagize uruhare rukomeye mu biganiro hagati ya Mugabe n’abamuhiritse mu mwaka wa 2017, avuga ko yumva yagakwiye kuba yarabajije uyu wari inshuti ye mu gihe kirenga imyaka 40 niba koko yarumvaga yaragambaniwe.

Yagize ati "Umutima wanjye uraremerewe kuko habaho umuntu umwe gusa uba yarashinze igihugu , iyo uri umwana uwo muntu aba ari ababyeyi bawe. Uwo muntu rero ubu ntakiturimo".

Uyu mupadiri wo muri idini gatolika avuga ko Mugabe yari roho y’abantu barenga 70.000 bapfuye mu ntambara yo kubohora Zimbabwe.

Ariko uyu wihayimana agaragaza icyizere kurushaho ku kuntu uwo mugabo wagejeje Zimbabwe ku bwigenge mu mwaka wa 1980 yiyumvaga nyuma y’ubuzima bwe bwarambye.

Ati "Yari yiteguye kugenda [kuva ku butegetsi], yashakaga kugenda, yari afite icyizere cyo kugenda".

Abakuru b’ibihugu batandukanye bakomeje gutumirwa mu muhango wo gusezera Mugabe ku mugaragaro, ariko atari uwo kumushyingura.

Mu gihe yaba ashyinguwe mu rugo rwo mu cyaro cy’iwabo, kwaba ari nko kwihimura kwa nyuma abonye kuri bagenzi be yapfuye yemeza ko bamugambaniye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Njye Robert Mugabe mbona arimuntwari zikomeye za Africa kbs

    - 20/09/2019 - 12:35
Tanga Igitekerezo