Uganda yatanzeho ingwate Petroli yayo ngo ifate imyenda mu Bushinwa

Minisitiri w’imali wa Uganda, Matia Kasaija, yateye utwatsi abafite impungenge z’uko igihugu cye gishobora gutakaza ubusugire ku mutungo wacyo wagizwe ingwate z’imyenda gifata mu Bushinwa. Uganda yagujije mu Bushinwa imali ingana n’amadolari miliyari eshatu yo kubaka imihanda, inganda zibyara amashanyarazi, no gucukura peteroli.

Nk’uko umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika , Halima Athumani, uri i Kampala abivuga mu nkuru ye, umugenzuzi mukuru w’imali ya leta ya Uganda yanditse muri raporo ye ko Uganda yemeye gutakaza umutungo yatanzeho ingwate, nk’umutungo wa peteroli, iramutse inaniwe kwishyura. Minisitiri w’imali yabwiye inteko ishinga amategeko ko bidashoboka.

Ubushinwa buguriza ibihugu bitandukanye bugasaba ingwate z’umutungo wabyo. Ibihugu by’Afurika bifite iki kibazo byemeza ko nta ngorane zihari.

Nyamara, nko muri Kenya, Ubushinwa bushobora kwigarurira igice cy’icyambu cya Mombasa. Muri Zambiya, bwatangiye gufata ikigo cya leta cy’amashanyarazi.Naho muri Aziya, Ubushinwa bwigaruriye mu 2017 icyambu gikomeye cya leta ya Sri Lanka yananiwe kwishyura imyenda y’Ubushinwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo