’Udashoboye’, ’Umubeshyi’…uko Abanyamerika babona Trump muri iki gihe

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na Kaminuza ya Quinnipiac yo muri Leta ya Connecticut , bwongeye kugaragaza ukudakundwa n’Abanyamerika kwa Donald Trump uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu babajijwe hagaragaramo gushidikanya ku bushobozi bwa Trump ndetse no kutamwishimira.

‘Ni irihe jambo riza mu ntekerezo zawe iyo utekereje kuri Perezida Trump?”. Iki nicyo kibazo abakoraga ubushakashatsi bajije abagera kuri 1200 bakoreweho ubushakashatsi. Ni ubushakashatsi bwakozwe mu ntangiriro z’Ukuboza.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2017.

Mu bisubizo 53, ijambo ‘Igicucu’ niryo ryakunze kugarukamo cyane, hakurikiraho ijambo ‘umubeshyi’ ryasubijwe n’abagera kuri 44 naho ‘Udashoboye’ ryakoreshejwe n’abagera kuri 36. ‘Umuntu ukomeye’ ndetse n’umuntu ukomeye byo byasubijwe n’abagera kuri 35.

Kaminuza ya Quinnipiac yatangaje ko 30 mu magambo 48 yakoreshejwe nibura n’abantu 5, agaragaza ukutishimira Perezida Trump. Andi magambo y’ibitutsi nayo yakoreshejwe n’abakoreweho ubushakashatsi nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Liberation. Wasoma ibyavuye muri ubu bushakashatsi mu nkuru Liberation yahaye umutwe ugira uti ‘«Idiot», «menteur», «incompétent» : Donald Trump vu par les Américains yo ku wa 13 Ukuboza 2017.

Umwe mu bari bayoboye ubwo bushakashatsi yatangaje ko ntacyatunguranye ku kuba Abanyamerika batishimiye Trump ngo ahanini bitewe n’uburyo akoresha ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tim Malloy wungirije umuyobozi w’ubushakashatsi muri Kaminuza ya Quinnipiac yatangaje ko ijambo ‘Igicucu’ ariryo Abanyamerika bakunda koherereza Perezida Trump.

Uretse icyo kibazo gifunguye, ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Quinnipiac bwanibanze ku bindi bibazo binyuranye byibanze ku mutekano, ivanguraruhu, Koreya ya Ruguru ndetse n’iperereza ku kwivanga k’Uburusiya mu matora ya Amerika.

62% by’abaturage babajijwe bagaragaje ko Donald Trump acamo Leta Zunze Ubumwe za Amerika kabiri kurusha uko ayihuza. 52% bo ngo bumva badafite umutekano muri iki gihe Trump ategeka Amerika.61% babona ngo Donald Trump yiyumva nkaho ari hejuru y’amategeko.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo