Trump na Kim Jong Un bagiye kongera guhura

Vietnam iritegura kwakira inama ya kabili mu mateka hagati ya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru. Donald Trump na Kim Jong Un bazahurira i Hanoi guhera ejobundi ku wa gatatu.

Perezida Trump yatangarije abanyamakuru ko yizeye ko inama izaba nziza. Naho minisitiri we w’ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo ejo yatangarije televiziyo CNN ko ntacyahindutse ku ruhande rw’Amerika: “Ibihano yafatiye Koreya ya Ruguru bizagumaho igihe cyose Koreya ya Ruguru itarasenya intwaro kilimbuzi zayo zose.”

Perezida Trump arahaguruka I Washington uyu munsi yerekeza muri Vietnam. Naho Kim Jong Un ari mu nzira kuva kuwa gatandatu. Aragenda muri gari ya moshi anyuze mu Bushinwa, urugendo rw’amasaha arenga 60.

Bwa mbere mu mateka, abayobozi b’Amerika na Koreya ya Ruguru bahuye bwa mbere mu kwezi kwa gatandatu muri 2018 i Singapore. Bashyize umukono ku masezerano ateganya ko intwaro za kirimbuzi zose zigomba gusenywa mu kigoba cya Koreya. Icyo gihe kandi Perezida Kim yavuze ko bemeranyijwe na Trump gusiga inyuma amateka abatanya.

Mbere y’inama bahuriyemo muri Singapore, nta bundi na rimwe mu mateka Perezida uri mu kazi wa Amerika yigeze ahura n’uwa Koreya ya ruguru.

Guhura kwa bombi ni amateka akomeye kuri ibi bihugu, biratanga ikizere cyo gufungura amarembo y’amahoro no kuvanaho umwuka w’intambara kirimbuzi uhora uhumekwa ku isi.

Guhura kwabo kandi kurashimangira umuhate ukomeye wo kurangiza intambara iriho hahati ya Korea ya ruguru n’iy’epfo imaze imyaka 65.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo