Televiziyo CNN yatsinze Perezidansi ya Trump mu rukiko


Photo :Umunyamakuru Jim Acosta avugana n’abandi banyamakuru nyuma y’icyemezo cy’urukiko hano i Washington, DC.

Perezidansi y’Amerika yategetswe n’urukiko gusubiza umunyamakuru wa televiziyo CNN, Jim Acosta, impapuro ze zimwemerera gukora akazi ke nta nkomyi.

Acosta yari yambuwe uburenganzira bwo kwinjira muri perezidance nyuma y’uko abajije ibibazo Perezida Donald Trump, mu kiganiro kigenewe abanyamakuru.

Umucamanza w’urukiko rw’Amerika mu mujyi wa Washington DC, Timothy Kelly, kuri uyu wa gatanu mu gitondo yanenze igikorwa cya Perezidansi y’Amerika, cyo kwambura uwo munyamakuru uruhushya rwo gukora akazi ke.

Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ritangaza ko avoka wa CNN Ted Boutros yashimiye icyemezo cy’uwo mucamanza, maze abwira Acosta hanze y’urukiko ati " Reka dusubire ku kazi ".

Avoka Boutros yavuze ko uyu ari umunsi utagira uko usa ku itangazamakuru no ku banyamerika ku buryo bwa rusange, bishingiye ku ngingo y’itegeko nshinga iha uburenganzira busesuye abanyamerika bwo kuvuga ikibari ku mutima.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo