Sudani:Mu myigaragambyo hamaze gupfa abantu 60

Umuryango w’abaganga batavuga rumwe n’ubutegetsi uvuga ko umubare w’abigaragambya biciwe muri Sudani umaze kugera kuri 60, mu gihe inzego z’umutekano zikomeje kurushaho kugenzura umurwa mukuru Khartoum.

BBC itangaza ko uyu mubare usubiwemo utangajwe nyuma y’imidugararo imaze iminsi ibiri, yatangiye ubwo inzego z’umutekano z’inama ya gisirikare iyoboye Sudani by’inzibacyuho muri iki gihe zarasaga mu bigaragambya badafite intwaro.

Amakuru avuga ko abagize umutwe utinywa wo mu nzego zishinzwe umutekano muri Sudani bakomeje kwirara mu mihanda bibasira abaturage b’abasivile kuva icyo gihe.

Igisirikare cya Sudani cyamaganywe n’amahanga kubera guhohotera abigaragambya.

Ariko igererageza ry’Ubwongereza n’Ubudage mu muryango w’abibumbye bisaba ko igisirikare cya Sudani gishakira umuti ibiri kuba muri iki gihugu, ryaburijwemo n’Ubushinwa, bushyigikiwe n’Uburusiya.

Hari kuba iki muri Sudani ?

Abigaragambya bakambitse imbere y’ibiro bikuru by’igisirikare cya Sudani guhera ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa kane uyu mwaka - icyo gihe haburaga iminsi itanu ngo Perezida Omar al-Bashir ahirikwe ku butegetsi n’igisirikare ku gitutu cy’imyigaragambyo, ubutegetsi yari amazeho imyaka 30.

Abahagarariye abigaragambya bamaze igihe mu biganiro n’inama ya gisirikare iyoboye Sudani by’inzibacyuho, ndetse bakaba bari bumvikanye ku nzibacyuho y’imyaka itatu, izasozwa n’amatora.

Ariko ku wa mbere w’iki cyumweru, inzego z’umutekano zagiye aho bakambitse zishaka kuhabakura ku ngufu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo