Sudani: Abdel Fattah uyoboye inzibacyuho yakuyeho ibihe bidasanzwe

Amakuru aturuka mu gihugu cya Sudani avuga ko uwari ukuriye urwego rw’ubutasi yamaze kwegura ku mirimo ye ndetse n’uyoboye inzibacyuho nawe yavanyeho bya bihe bidasanzwe by’umukwabu, byari byashyizweho Omar Al Bachir akimara guhirikwa ku butegetsi.

Abdel Fattah al-Burhane, umusirikare wa 2 uyoboye iki gihugu cya Sudani nyuma yuko Oma al Bachir abuhiritsweho mu gitondo cyo ku wa 4 w’iki cyumweru, kuri uyu wa Gatandatu yagejeje ijambo ku batuye igihugu, avuga ko afunguye abaturage bose bafunzwe bazira gukora imyigaragambyo.

Yategetse kandi ko n’ibihe bidasanzwe by’umutekano byari byashyizweho, ubwo Bachir yari akimara guhirikwa ku butegetsi nabyo bikurwaho. Ni umukwabu wagombaga kumara ukwezi ugakorwa kuva saa yine z’ijoro kugeza saa kumi z’urukerera.

Abdel Fattah al-Burhane, uyoboye ubu Sudani, yanijeje ko kuri ubu buyobozi bwe agiye kurandurana n’imizi ibisigisigi byose by’ubutegetsi bwa Omar al-Bachir.

Ikindi yiyemeje ngo ni ukugeza mu butabera, umuntu wese wishe umuturage wari mu myigaragambyo.

Inama nkuru ya gisirikare kandi, ari nayo iyoboye Sudani ubu, yemeye ubwegure bwa Salah Gosh wari ukuriye urwego rw’ubutasi.

Cyakora nubwo ibi byose bikorwa aho muri Sudani, abigaragambya bo ntibaratuza, bakomeje gusaba ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’abacivile bukava mu maboko y’abasirikare.

Ubu abayoboye imyigaragambyo mu murwa mukuru Khartoum basabye abigaragambya kuguma mu mihanda.

Abdel Fattah al-Burhane ni umusirikare wubashywe na bagenzi be ariko utazwi cyane n’abaturage nkuko bitangazwa na Jeune Afrique. Abaturage benshi bamumenye ubwo Awad Ibn Awf yamushyikirizaga ubutegetsi yari yafashe nyuma y’ihirikwa rya Bachir. Yavutse muri 1960 mu gace kitwa Gandatu gaherereye mu majyaruguru ya Khartoum. Yize amasomo ya gisirikare muri école de l’armée soudanaise , nyuma yerekeza muri Misiri na Jordanie. Yigeze kuba umugaba mukuru w’igisirikare kirwanira ku butaka cya Sudani. Arubatse ndetse afite abana 3.

Ku wa kane tariki 11 Mata 2019, ingabo muri Sudan, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage, zatangaje ko uwari Perezida, Omar al-Bashir yahiritswe kandi ahita afungwa. Yari amaze imyaka 30 ku butegetsi, nyuma yo kubugeraho akoze Coup d’Etat mu 1989.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo