Russia : Guverinoma yeguye mu gihe Vladimir Putin ategura ejo hazaza

Guverinoma y’Uburusiya yeguye nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin asabye ko haba impinduka mu itegeko nshinga zishobora kumwongerera igihe ku butegetsi.

Minisitiri w’intebe Dmitry Medvedev yatangaje ko ibyo perezida yasabye bizagira akamaro mu kuringaniza ubutegetsi mu Burusiya.

Bwana Putin yasabye Medvedev kuba umuyobozi wungirije w’inama y’igihugu inshinzwe umutekano.

Ibi bitangajwe mbere y’imyaka ine ngo manda ya kane ya Bwana Putin irangire.

Mu itegeko nshinga risanzweho ntabwo yagombye gufata indi manda.

Mu ijambo yabwiye imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko Bwana Putin yavuze ko abaturage bazatorera impinduka zavana ubutegetsi kuri perezida bugahabwa inteko ishinga amategeko.

Kwegura kwa guverinoma kwaje gutunguranye. Bwana Medvedev yabaye minisitiri w’intebe imyaka myinshi.

Yabanje kuba perezida hagati ya 2008 na 2012 ahinduranyije umwanya na Bwana Putin ubwo uyu yari arangije manda ze ebyiri nka perezida.

Itegeko nshinga ry’Uburusiya ryemerera ba perezida kutarenza manda ebyiri zikurikiranyije.

Ku byasabwe na Putin, Bwana Medvedev yagize ati: "Izi mpinduka nizemerwa… zizahindura ingingo zimwe mu itegeko nshinga, zinahindure uko ubutegetsi buhagaze muri guverinoma, inteko n’ubucamanza".

"Muri uwo mujyo….guverinoma uko imeze ubu yeguye."

Sarah Rainsford umunyamakuru wa BBC i Moscow avuga ko impamvu Bwana Putin yavanyeho Medvedev itazwi neza.

Nubwo guverinoma yatangaje kwegura kwayo iraba igumye mu mirimo kugeza indi imaze gushyirwaho.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo